Ahabanza / details /

Guverinoma yatanze amezi atatu ku bafite imisoro batishyuye ngo bigaragaze ku bushake

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje abasora bose ko hari amahirwe y’imbonekarimwe y’amezi atatu, uhereye taliki ya 22 Werurwe 2024, areba abantu ku giti cyabo, amasosiyete n’imiryango idaharanira inyungu yo kugaragaza ubwoko bw’imisoro yose itaramenyakanishijwe  mu myaka ibanziriza uwa 2023.

Aya mahirwe yashyizweho ariko ntareba ibijyanye n’amahoro ya Gasutamo.

Ni ingingo iteganywa mu itegeko rigena uburyo bw’isoresha, igena ko usora wigaragaje ku bushake muri RRA, akishyura umusoro atishyuye mbere y’uko amenyeshwa ko azagenzurwa, akurirwaho inyungu z’ubukererwe n’ibihano bijyanye no kutamenyekanisha no kutishyura ku gihe.

Iteka rya minisitiri rigena uburyo n’ibisabwa, ryemejwe n’inama y’abaminisitiri yo kuwa 27 Gashyantare 2024. Itegeko riha Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ububasha bwo gushyiraho igihe cyo kwigaragaza kw’abasora banditswe.

Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane taliki 21.03.2024, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko mu rwego rwo kurushaho kunoza iyubahirizwa ry'amategeko y'imisoro mu Rwanda, abasora bahawe amahirwe yo kugaragariza Komiseri Mukuru w'Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro umusoro utarishyuwe.

Yakomeje ati “Aya mahirwe y'imbonekarimwe kandi y'igihe gito areba abantu ku giti cyabo, amasosiyete n'imiryango idaharanira inyungu, ku bwoko bw'imisoro yose itaramenyekanishijwe mu gihe kibanziriza igihe cy'isoresha gihera muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2023.”

“Ukwigaragaza ku bushake bireba ubwoko bwose bw'imisoro kandi bitangira gukurikizwa guhera taliki ya 22 Werurwe 2024 kugeza ku ya 22 Kamena 2024. Abasora barasabwa kwerekana ibimenyetso byose bifatika bijyanye n'imisoro itarishyuwe. Bazahabwa amahirwe yo kwishyura umusoro fatizo, hatariho ibihano n'inyungu z'ubukererwe.”

Abasora bashobora kwigaragaza ku bushake bagahabwa ubu bworoherezwe, banyuze ku rubuga rw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (https://etax.rra.gov.rw/landingPage).

Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, aheruka kuvuga ko uko u Rwanda rusinyana amasezerano n’ibihugu bitandukanye ajyanye no kudasoresha kabiri, byumvikana uburyo bwo guhanahana amakuru, kugira ngo buri wese ukora ibikorwa bibyara inyungu abashe gusoreshwa uko bikwiriye. Ni ibikorwa binanyura mu ihuriro nka Global Forum.

Yakomeje ati “Ubungubu dusigaye twandikira amahanga ngo muduhe amakuru k’usora runaka uri mu Rwanda, tugasaba amakuru y’imisoro ye. Amenshi tugenda tuyabona, tukabasoresha dukurikije ibyo twumvikanye n’ibihugu by’iwabo. Ibyo rero nabyo, turagira ngo duhe amahirwe abo bantu, bashobore kuba batubwira amakuru cyangwa se kuduha umusoro bataduhaye.”

“Nubwo amategeko yari atarasohoka, nababwira ko habayeho abantu bagiye babikora, bakaduha amakuru, bakaza bagasora ku bwumvikane ntitubace ibihano. Nko mu myaka ibiri ishize twakiriye amafaranga agera muri miliyari 4 Frw, zivuye ku basora nka batatu.”

Usora wemerewe ubu burenganzira agomba kwishyura umusoro mu minsi 30 nyuma yo kwemererwa. Ubuyobozi bw’imisoro bushobora kwemerera usora, mu gihe abisabye, kwishyura mu byiciro, mu gihe kitarenga amezi atandatu.

Ubu burenganzira ashobora kubwamburwa mu gihe atishyuye umusoro yagaragaje ku bushake; atishyuye mu gihe cyemejwe, cyangwa atanze amakuru atari yo, aganisha ku gutubya umusoro.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?