Ahabanza / details /

Kwibuka30: Abakozi ba RRA basabwe kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Abakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG) na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba bakozi baganirijwe ku ngaruka z’ingengabitekerezo ya Jenoside ku mutekano w’igihugu n’inshingano za buri wese mu kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Mu mugoroba wo Kwibuka kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mata 2024, Gen (rtd) Fred Ibingira yagaragaje uko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe guhera muri 1959, aho ubuyobozi bwariho icyo gihe bwigishije urwango n’amacakubiri.

Ibi bishimangira ko Jenoside yateguwe igihe kinini kugeza ishyizwe mu bikorwa, ubu hakaba hagezweho icyiciro cyo kuyihakana no kuyipfobya, bikunda gukorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

Yasabye urubyiruko guhagurukira kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside, kimwe n’abifuza gusubiza igihugu mu bihe cyavuyemo.

Yakomeje ati “Ubuzima bw’igihugu cyacu buri mu biganza byanyu, cyane cyane mwebwe abato. Bavandimwe mwabuze abanyu muri Jenoside yakorewe abatutsi, namwe mukomere, murabizi ko ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu bubari inyuma. Dukomeze twibuke, ariko tudaheranwa n’amateka mabi twabayemo.”

Gen Ibingira yagaragaje ko u Rwanda rwongeye kwiyubaka kubera ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, ku buryo uyu munsi Jenoside idashobora kongera kuba mu Rwanda.

Yasabye abakozi gutanga umusanzu wabo mu gutuma u Rwanda rukomeza gutera imbere, bakarushaho kurwimana kurusha kwibona mu moko, bakamenya ko hari umurongo batagomba kurenga.

Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, yasabye abakozi guhora bazirikana ko ari inshingano zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no guhangana n’ingaruka zayo.

Yahumurije abarokotse Jenoside, abizeza ko abayihagaritse bakomeje gutanga urugero mu kubaka u Rwanda rubereye buri wese.

Yakomeje ati “Duhore tuzirikana ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka mabi igihugu cyacu cyagize, kandi ko buri muntu agomba gukora icyashoboka cyose kugira ngo turusheho kubana mu mahoro. Twigishe abana bacu icyiza, kugira ngo iki gihugu kizabe igihugu cyiza ku bana bacu ndetse n’abazadukomokaho bose.”

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yavuze ko urugamba rwo guhagarika Jenoside rukwiye kuvamo amasomo akomeye y’ubutwari no gukunda igihugu no guharanira kucyubaka, byaba na ngombwa ukemera ko ushobora no kugipfira.

Yagaragaje ko nubwo Jenoside yatewe n’ubuyobozi bubi, habayeho no kudashishoza ku ruhande rw’abanyarwanda bemeye kubyishoramo. Icyakora, habayeho abandi banyarwanda b’intwari, bagize uruhare mu gihagarika Jenoside.

Yakomeje ati “Muri iyi minsi 100 twibuka, ni ngombwa kwibuka ko inkotanyi zakoze akazi gakomeye, zaduhaye ubuzima. Benshi muri twe ubu ntabwo tuba duhari, ndetse n’u Rwanda ntabwo ruba rugihari, kuko abicaga bari kurangiza abo bicaga nabo bakicana, kandi hari aho byabaye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles, yibukije urubyiruko ko rufite inshigano zo kubaka u Rwanda rwiza, kuko abahagaritse Jenoside nabo bari mu myaka yabo.

Icyumweru cy’icyunamo cyatangiye ku wa 7 Mata, gisozwa ku wa 13 Mata 2024, ari nawo munsi hibukwaho ubutwari bw’abanyapolitiki banze kwinjira muri Hutu Power yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi bizakomeza mu Turere twose kugeza ku wa 19 Kamena 2024.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?