Ahabanza / details /

RRA yashishikarije abagize amahuriro y’abacuruzi b’abanyamahanga kubyaza umusaruro amahirwe akomoka ku kwigaragaza ku bushake ntucibwe ibihano

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyasabye Komite zihagarariye abacuruzi baturuka mu bihugu by’u Burayi na Amerika bakorera mu Rwanda, kubyaza umusaruro amahirwe akomoka ku kwigaragaza ku bushake, ahesha abasora babyemerewe, uburenganzira bwo kwishyura umusoro fatizo, bagakurirwaho ibihano n’amande y’ubukererwe.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mata, Komiseri Mukuru wungirije wa RRA, Jean-Louis Kaliningondo, yakiriye Komite z’aba bacuruzi, kugira ngo baganire ku mahirwe ajyanye no kugaragaza ku bushake imisoro itaramenyekanishijwe mu gihe cyayo.

Guhera ku ya 22 Werurwe kugeza ku ya 22 Kamena 2024, abasora bujuje ibisabwa bashobora kugaragaza ku bushake imisoro itaramenyekanishijwe mbere y'umwaka wa 2023.

Kaliningondo yashimangiye ko ari amahirwe aboneka rimwe, yashyizweho mu gihe cy’amezi atatu, abasora bakwiye kubyaza umusaruro, ubundi bagasigara bemye.

Ati "Abitabira iyi gahunda mu kwezi kwa mbere igitangira, bazunguka byinshi kuruta abazigaragaza nyuma. Niba ugaragaje imisoro itarigeze imenyekanishwa mu kwezi kwa mbere, uzagira amahirwe yo kwishyura 50% by'umusoro fatizo, amafaranga asigaye yishyurwe mu byiciro bitanu, mu mezi akurikiraho.”

“Naho uwigaragaza mu kwezi kwa kabiri azishyura 50%, amafaranga asigaye ayishyure mu mezi atatu. Naho usora uzigaragaza mu kwezi kwa gatatu, azishyura mu bice bibiri gusa: Ni ukuvuga ko azishyura 50% amaze kwigaragaza, hanyuma mu kwezi gukurikiraho yishyure 50% asigaye”.

Ukwezi kwa mbere hano guhuye n’igihe cyo kuva ku wa 22 Werurwe kugeza ku wa 22 Mata. Ukwezi kwa kabiri gutangira guhera ku ya 23 Mata kugeza ku ya 22 Gicurasi, naho ukwezi kwa gatatu kuva ku ya 23 Gicurasi kugeza ku ya 22 Kamena.

Kaliningondo yavuze ko u Rwanda rwatangiye gahunda yo guhanahana amakuru n’ibindi bihugu mu bijyanye n’isoresha. Muri Kanama 2021 rwashyize umukono ku masezerano n’ibihugu byinshi agamije gufatanya mu buyobozi mu bijyanye n’imisoro (MAAC), aza no kwemezwa burundu.

Byongeye, u Rwanda ruri mu nzira yo gukorerwa isuzuma na OECD- Global Forum kugira ngo hamenyekane niba rwubahiriza ihanahana ry'amakuru mu gihe asabwe, hashingiwe ku bipimo mpuzamahanga, rikazakorwa mbere y’uko uyu mwaka urangira.

RRA kandi ikomeje kubaka sisiteme y’ihanahanamakuru mu buryo bwikoresha (AEOI), kandi intego ni uko izatangira gukora bitarenze umwaka wa 2025.

Kaliningondo ati "Ni amahirwe ku bigo mpuzamahanga kuko niba hari imisoro batishyuye ahantu runaka, AEOI ishobora kuzatuma bigaragara. Muri icyo gihe, isosiyete ifite imisoro itamenyekanishije ishobora kuzisanga igomba kwishyura ya misoro, hariho n’ibihano”.

“Niyo mpamvu iyi gahunda yo kwigaragaza ku bushake mpamya ko yaziye igihe.”

Kwigaragaza ku bushake bireba imisoro yose y’imbere mu gihugu, usibye amahoro ya gasutamo. Abasora bakeneye kwigaragaza ku bushake bakoresha sisitemu banyuze ku rubuga rwa RRA.

Perezida w'inama y'ubutegetsi y'Urugaga rw'Ubucuruzi rw’Abanyamerika mu Rwanda, Lauren Nkuranga, yavuze ko aya ari amahirwe ku bacuruzi, ku buryo bakwiye kuyabyaza umusaruro.

Yakomeje ati "Iyi ni gahunda nziza cyane ku buryo abanyamuryango bose bakwiye kuyimenya, atari n’abanyamuryango gusa, ahubwo dushobora kuyigeza no ku muryango mugari w'abacuruzi b’Abanyamerika n'Abanyaburayi".

Aya mahirwe yashyizweho ku basora banditswe, bafite imisoro itaramenyekanishijwe, bakaba bakeneye kuyigeza mu isanduku ya Leta mbere y’uko bamenyeshwa ko bazagenzurwa. Ni kimwe n’usora utanditswe, ushaka kugaragaza imisoro atamenyekanishije, akanayishyura.

Ubu burenganzira kandi buhabwa usora ushaka kugaragaza imisoro itaramenyekanishijwe mbere, n’iyo igihe cy’igenzura cyarangiye. Abasora banemererwa kwigaragaza ku bushake, mu gihe gishyirwaho na Minisitiri w’Imari.

Ibiherwaho mbere yo kwigaragaza

Kugira ngo usora amenye niba hari imisoro itaramenyekanishijwe, hari ibyo aheraho mu kwisuzuma.

Hari ugusesengura amakuru y’ubucuruzi, yaba agaragara muri sisitemu ya EBM cyangwa atagaragaramo, cyane ko ikintu cyose kigurishijwe cyangwa serivisi, kigomba gutangirwa fagitire y’ikoranabuhanga ya EBM.

Ashobora kandi gusesengura ibyacurujwe byamenyekanishijwe, akabihuza n’ibigaragara muri EBM, akareba niba yarishyuye umusoro ukwiye.

Umucuruzi kandi ashobora gusesengura ingano y’ibicuruzwa bigaragara mu bubiko, ifoto y’umutungo n’imishahara yahembwe abakozi b’imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga. Niba amafaranga bahembwe yarakomotse mu Rwanda, aba akwiye kwishyurwaho umusoro ku bihembo (PAYE).

Ashobora kandi gusesengura serivisi zatumijwe mu mahanga. Ibicuruzwa byo ntibirimo kuko binyuzwa muri gasutamo, kandi imisoro n’amahoro bya gasutamo ntibirebwa n’iyi gahunda.

Ibindi bishobora gusesengurwa birimo ibiciro byakoreshejwe hagati y’ibigo bifitanye isano, ihererekanya ry’ibiciro, imisoro yafatiriwe n’ibindi.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?