Ahabanza / details /

Abaguzi barashishikarizwa gusaba fagitire za EBM bagahabwa ishimwe kuri TVA

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) gikomeje gushishikariza abaguzi gusaba fagitire za EBM nk’uburyo bushimangira ko umusoro batanze bahaha uzagezwa mu isanduku ya Leta, bakazajya banahabwa ishimwe ringana na 10% bya TVA bishyuye kuri buri fagitire.

Umusoro ku nyongeragaciro (TVA) uri ku gipimo cya 18% ucibwa ku bintu na serivisi bitandukanye, bitangirwa mu Rwanda cyangwa bitumizwa mu mahanga. Wishyurwa n’umuguzi wa nyuma, mu gihe umucuruzi wiyandikishije kuri uyu musoro aba afite inshingano zo kuwukusanya, gukora ibaruramari no kuwishyura muri RRA.

RRA imaze iminsi mu bukanguramba bwiswe ‘Tengamara na TVA’ bwazengurutse mu gihugu hose, bwatangiriye mu Mujyi wa Kigali ku wa 27 Werurwe 2024 bugeza ku wa 03 Gicurasi 2024. Bugamije gushishikariza abaguzi kwiyandikisha kuri iri shimwe bakoresheje telefoni, bagakanda *800# ubundi bagakurikiza amabwiriza.

Uretse ishimwe rya 10%, Iteka rya Minisitiri nº 002/24/03/TC ryo ku wa 08/03/2024 rigena ishimwe rishingiye ku musoro ku nyongeragaciro rinateganya ko umuguzi wishyuye agasaba inyemezabuguzi ntayihabwe akabimenyesha Ubuyobozi bw’imisoro, ahabwa ishimwe ry’inyongera ringana na 50% by’ibihano byishyuwe kuri iyo nyemezabuguzi.

Ni kimwe n’uwahawe fagitire ya EBM idahwanye n’amafaranga yishyuye, aho abantu bashishikarizwa kwishyura bakoresheje telefoni, nk’igihamya cy’uko batanze ya mafaranga.

Muri ubu bukangurambaga, abaguzi biyandikishije ku ishimwe kuri TVA bagiye bagira amahirwe yo gusubiza ibibazo bitandukanye, bagatombora ibihembo birimo za televiziyo, telefoni zigezweho (smartphones) n’ibindi.

Niyomukunzi Gad wo mu Karere ka Nyagatare, yatangaje ko yafashe iya mbere mu kwiyandikisha ku Ishimwe kuri TVA, kubera inyungu zirimo. 

Yagize ati “Numvise ko mu gihe mpawe fagitire ngomba kubona 10%, ikindi nko mu gihe ntahawe fagitire, inyungu mfitemo ni uko nintanga amakuru, ku bihano bizahabwa umucuruzi mfiteho 50%. Icya mbere nshishikariza bagenzi banjye ni ukwiyandikisha kandi  bakaka fagitire ya EBM, kuko uretse n’inyungu zacu bwite harimo no kubaka u Rwanda rwacu twifuza tukagera aho dushaka.”

Mukeshimana Francine witabiriye akagira n’amahirwe yo gutsindira Televiziyo, yagaragaje ibyishimo bikomeye kandi ashimira RRA yabegereye. 

Agira ati “Ndishimye bitavugwa. Hari igihe umuntu yajyaga kugura ikintu cya 5,000 Frw bakandika kuri fagitire 4,000 Frw, ariko ubu byampaye imbaraga, igihe banyandikiye amafaranga makeya ntabwo nzajya mbyemera kandi abo nzajya nganira nabo nzajya mbashishikariza iyi gahunda.”

Ntakiyimana Jean Paul wo mu Karere ka Rusizi, we yatomboye telefoni. Avuga ko ari amahirwe akomeye yagize, akaba azajya ahora asaba fagitire ya EBM.

Ati “Nta telefoni nari mfite, none ngize amahirwe ntomboye smartphone. Namaze kwiyandikisha ku ishimwe kuri TVA, ubu buri uko mpashye nzajya nsaba umucuruzi kwandikaho nimero yanjye ya telefoni.”

Komiseri wungirije ushinzwe Serivisi z’Abasora n’Itumanaho mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, Uwitonze Jean Paulin, yashishikarije abaguzi bose ko igihe bahashye, bakwiye gusaba fagitire ya EBM kandi ikaba ihuye n’amafaranga bishyuye.

Yakomeje ati "Muri iyi minsi mike dutangiye, turimo kubona ubwiyongere bwa fagitire za EBM zitangwa. Ubu bukangurambaga rero twiteze ko buzazamura cyane fagitire zitangwa, bivuze ngo n’umusoro utangwa wa TVA uzazamuka, ndetse n’umusoro ku nyungu nawo tuzabibona ko uzazamuka."

Mu kwiyandikisha, umuguzi asabwa gukanda *800#, agahitamo ururimi, agakanda 4 kuri serivisi za EBM, agakanda 1 ahanditse ishimwe kuri TVA, agashyiramo nimero y’indangamuntu, agakanda 1 akemeza, ubundi akabona ubutumwa bugufi burimo umubare w’ibanga azajya akoresha.

Mu gihe akeneye kureba uko ishimwe rye rigenda ryiyongera, nabwo akanda *800#, cyangwa akanyura muri https://myrra.rra.gov.rw/basic/login/indexLogin , agashyiramo nimero ya telefoni yandikishije n’umubare w’ibanga yahawe.

Buri gihembwe amafaranga y’ishimwe azajya ashyirwa kuri telefoni yandikishijwe n’umuguzi. Atangwa nyuma yo kugenzura ko umuguzi wa nyuma yujuje ibisabwa.

Fagitire iba igomba kugaragaza izina nyaryo ry’igicuruzwa n’igipimo cy’umusoro ku nyemezabuguzi. Igomba kandi kuba iriho nimero ya telefoni ya wa muguzi uzahabwa ishimwe kuri TVA yishyuwe.

Umuguzi ashobora gutanga amakuru kuri RRA akoresheje nimero 0739008010 (WhatsApp), cyangwa agahamagara 3004.

Nk’uko biteganywa n’Itegeko n° 020/2023 ryo ku wa 31/03/2023 rigena uburyo bw’isoresha, umuntu utubahiriza inshingano zisabwa abakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi acibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana na 200.000 Frw. 

Iyo ikosa ryongeye gukorwa mu gihe kitarenze imyaka ibiri, ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi iba 400.000 Frw. 

Ni mu gihe umucuruzi wanditse ku musoro kuri TVA, umuntu ugurisha ibintu cyangwa serivisi atabitangiye inyemezabuguzi ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga acibwa amande yikubye inshuro 10 z’agaciro k’umusoro ku nyongeragaciro wanyerejwe.

Iyo ikosa ryongeye gukorwa mu gihe kitarenze imyaka ibiri, uwakoze ikosa acibwa amande angana n’inshuro 20 z’agaciro k’umusoro.

Uretse abasora banditse ku musoro ku nyongeragaciro, umuntu utegetswe gutanga inyemezabuguzi ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bwemewe n’Ubuyobozi bw’imisoro ntayikoreshe acibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro ebyiri z’agaciro k’ibyagurishijwe.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?