Inzira zo gutumiza ibicuruzwa mu mahanga byagateganyo
Ibisabwa ku bicuruzwa byinjijwe mu gihugu by’agateganyo
- Imyirondoro y’uwatumije ibicuruzwa n’iy’umukozi wunganira abandi muri Gasutamo (izina, TIN, aderesi y’aho abarizwa, aderesi ya e-mail, aderesi y’iposita)
- Imiterere y’ibicuruzwa (CPC, HS Code, izina ry’ibicuruzwa, ingano yabyo, agaciro CIF, aho byakorewe)
Ku miryango cyangwa amasosiyete mpuzamahanga:
- Kuba hari amasezerano yangwa ubwumvikane mu mikoranire byashyizweho umukono hamwe na Guverinoma y’u Rwanda byemerewe ubusonerwe cyangwa kwinjiza by’igihe gito mu gihugu ibicuruzwa byemewe na MINICOM cyangwa MINAFFET
- Gutanga inyandiko y’umushinga na gahunda y’ibizakorwa buri mwaka yemejwe na Minisiteri cyangwa Ikigo bireba
- Icyemezo gitangwa na RDB
- Ingwate iri mu buryo bw’ubwishingire itangwa n’Ikigo cy’Ubwishingizi cyangwa Banki
- Ingano y’Ibintu (igihe isabwa) yemejwe na Minisiteri cyangwa Ikigo bireba
- Inyandiko ziherekeje imizigo: inyemezabwishyu y’ubucuruzi, urutonde rw’ibyapakiwe, Inyandiko yerekana ibyatwawe mu bwato cyangwa inyandiko yerekana ibyatwawe mu ndege n’Inyandiko imenyesha ko ibicuruzwa byageze mu gihugu
Ku bantu ku giti cyabo:
- Kuba uri umunyamahanga (utari Umunyarwanda)
- Indangamuntu /Pasiporo n’uruhushya rwo kwinjira mu gihugu (Viza)
- Amasezerano yashyizweho umukono n’umukoresha we na Guverinoma y’u Rwanda yemera ubusonerwe cyangwa ingingo iteganya kwinjiza by’agateganyo ibicuruzwa mu gihugu
- Amasezerano y’akazi yashyizweho umukono hamwe n’umukoresha we
- Ibaruwa imushyigikira itangwa na Minisiteri cyangwa Ikigo bireba igaragaza ubumenyi/ubuhanga bwihariye usaba afite
- Ingwate iri mu buryo bw’ubwishingire itangwa n’Ikigo cy’Ubwhingizi cyangwa Banki
- Inyandiko ziherekeje imizigo: inyemezabwishyu y’ubucuruzi, urutonde rw’ibyapakiwe, Inyandiko yerekana ibyatwawe mu bwato cyangwa inyandiko yerekana ibyatwawe mu ndege n’Inyandiko imenyesha ko ibicuruzwa byageze mu gihugu.