Ahabanza / details /

Ubwoko bw’imisoro ifatirwa

Umusoro ufatirwa ku yindi misoro

Umusoro ufatirwa ungana na cumi na gatanu ku ijana (15%) uvanwa ku mafaranga akurikira atangwa n’abantu ku giti cyabo batuye mu gihugu cyangwa ibigo bikorera mu gihugu harimo n’ibitishyura:

  • 1°      inyungu ku migabane, uretse igengwa n’ingingo ya 45 y’iri tegeko;
  • 2°      inyungu irihwa ku mafaranga yabikijwe;
  • 3°      ibihembo by’ubuhanzi;
  • 4°      amafaranga yishyurwa kuri za serivisi harimo n’amafaranga ya serivisi z’imicungire n’iza tekiniki;
  • 5°      amafaranga y’akazi yishyurwa umunyabugeni, umuririmbyi, cyangwa umukinnyi nta gutandukanya niba yishyuwe ako kanya cyangwa anyujijwe ku kigo kidakorera mu Rwanda;
  • 6°      imikino ya tombola ndetse n’indi mikino y’amafaranga. 

Umuntu wishyuza imisoro ifatirwa asabwa gukora imenyeshamusoro mu buryo bwashyizweho n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro  no koherereza Ubuyobozi bw’Imisoro imisoro yafatiriwe hakurikijwe igika cya mbere mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu (15) y’akazi nyuma yo kuyifatira. 

Igika cya mbere n’icya 2 by’iyi ngingo bireba kandi na none abantu ku giti cyabo badatuye mu Gihugu hamwe n’ibigo bidakorera imbere mu Gihugu ku mafaranga yishyuwe na kimwe mu bigo bihoraho by’uwo muntu cyangwa by’icyo kigo mu Rwanda

Umusoro ufatirwa ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga no ku masoko ya Leta

  • Umusoro ufatirwa wa gatanu ku ijana (5%) by’agaciro k’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga wishyurwa kuri gasutamo ku gaciro k’ubwishingizi n’itwarwa ry’ibicuruzwa (CIF) mbere y’uko ibicuruzwa bivanwa kuri gasutamo. 
  • Umusoro ufatirwa wa gatatu ku ijana (3%) ku mafaranga y’impamyabuguzi hatarimo umusoro kunyongeragaciro ukatwa mu iyishyura ry’ababonye amasoko ya Leta.

Abasoreshwa bakurikira basonerwa umusoro ufatirwa uvugwa mu gika cya mbere n’icya 2 by’iyi ngingo:

1°      abo inyungu yabo y’ubucuruzi itishyurwaho umusoro;

2°      abafite icyemezo cy’ubudakemwa gitangwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro .

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro  aha icyemezo cy’ubudakemwa abasoreshwa buzuza imenyeshamusoro ryabo ku bikorwa by’ubucuruzi, bishyura neza imisoro itegetswe, kandi badafite ibirarane by’imisoro. Icyo cyemezo gifite agaciro mu gihe cy’umwaka cyatangiwemo.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro  ashobora kuvanaho icyemezo cy’ubudakemwa igihe cyose ibya ngombwa, bisabwa mu gika cya 4 cy’iyi ngingo, bitujujwe.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?