Ibihano n'inyungu z'ubukererwe
Umusoreshwa utubahiriza ibiteganyijwe mu itegeko rigena kandi rigashyiraho ibipimo by’umusoro ku byaguzwe wakwa ku bicuruzwa bimwe na bimwe bitumijwe mu mahanga n’ibikorerwa mu Rwanda ahanishwa kwishyura ihazabu.
Umusoreshwa utishyuye umusoro mu gihe cyagenwe n’amategeko, ahanishwa amahazabu ahwanye na magana atanu (500) by’igipimo cy’igihano hiyongeyeho inyungu z’ubukererwe zingana na 10%.
Umusoreshwa watinze kumenyekanisha umusoro wa zeru (0), ahanishwa ihazabu itarengeje magana atanu (500) by’igipimo cy’igihano.
Bitabangamiye amategeko akurikizwa, umuntu wese ukoze imenyekanisha, utanze inyandiko cyangwa ibisobanuro, ukoze raporo yanditse, birimo uburiganya ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha; ahanishwa amahazabu atarenze ibihumbi bitanu (5.000) by’igipimo cy’igihano.