Ahabanza / details /

Ibihano n’inyungu z’ubukererwe

Inyungu

Umusoreshwa udashoboye kwishyura umusoro agomba kwishyura, asabwa kwishyura inyungu ku musoro. Inyungu zibarwa buri kwezi ku rugero Banki nkuru y’igihugu ibariraho andi mabanki wongeyeho abiri ku ijana. Urugero: Iyo inyungu y’amabanki ari 9%, inyungu itangwa iba 11% ku mwaka.  

Ibihano

  1. Ku birebana n’umusoro ufatirwa ku mushahara, umusoreshwa ahanwa cyangwa agacibwa amande iyo ananiwe ibi bikurikira:
  2. gutanga inyandiko zimenyekanisha umusoro ku gihe;
  3. gutanga inyandiko z’imenyekanisha umusoro ufatirwa ku gihe;
  4. gufatira umusoro
  5. gutanga amakuru yasabwe n’ubuyobozi bw’imisoro;
  6. korohereza imirimo umugenzuzi w’imari;
  7. gutanga amakuru yerekeye ubushobozi cyangwa akazi yahawe nk’uko bivugwa mu ngingo ya 7 §2  y’Itegeko rigena imitunganyirize y’isoresha;
  8. kwiyandikisha nk’uko bivugwa mu ngingo ya 10 y’itegeko rigena imitunganyirize y’isoresha; cyangwa
  9. kubahiriza ingingo ya 12, cyangwa iya 13 z’itegeko rigena imitunganyirize y’isoresha.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?