Ahabanza / details /

Uko Umusoro ku bihembo ubarwa (PAYE Tax Calculator)

Umusoro usoreshwa ku kwezi mu mafaranga y’u Rwanda (Frw)

Umusoro usoreshwa

Igipimo cy’umusoro

Kuva ku

Kugeza ku

 

0

60,000

0%

60,001

100,000

10%

100,001

200,000

20%

200,001

Kujyana hejuru

30%

Umusoro usoreshwa ku mwaka mu mafaranga y’u Rwanda (Frw)

Igipimo cy’umusoro

Kuva ku

Kugeza ku

 

0

720,000

0%

720,001

1,200,000

10%

1,200,001

2,400,000

20%

2,400,001

Kujyana hejuru

30%

  • Umukoresha ni we wishingira ubwe gufatira, kumenyekanisha no kwishyurira igihe umusoro mu Kigo cy’Imisoro n’amahoro .
  • Umukoresha ni we ufite inshingano zo kubika ibitabo byerekana ko umusoro wakuwe ku mushahara, wamenyekanishijwe kandi wishyuwe. Mu gihe umukoresha adasabwa gufata umusoro ku mushahara, kuwumenyekanisha no kuwishyura, umukozi ni we uba ufite inshingano zo kuwandikisha, kuwumenyekanisha no kuwishyura.
  • Umukoresha utari umukoresha wa mbere w’umukozi agomba gufata ku mushahara umusoro utangwa hakurikijwe umutungo winjira utarenze 30%. Umuntu uhembwa n’abakoresha barenze umwe cyangwa ubona undi mutungo w’inyongera nk’agahimbazamusyi ko mu mpera z’umwaka ashobora gukora imenyekanisha mu gihe cy’umwaka iyo ashaka gusubizwa umusoro w’ikirenga. Amafaranga arenze ibihumbi bitanu (5,000) by’amanyarwanda ni yo yonyine ashobora gusubizwa.
  • Umukozi ukorera abakoresha barenze umwe ategetswe kumenyesha abakoresha be uwo ahisemo kumubera umukoresha wa mbere. Umukoresha ategetswe kubaza umukozi nawe akemeza ko ariwe yahisemo kumubera umukoresha wa mbere.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?