Ahabanza / details /

Gusubizwa umusoro ku nyongeragaciro (VAT)

Gusubizwa umusoro bituruka ku misoro iba yarafatiriwe ku mafaranga yinjiye arenze ayo umuntu aba agomba kwishyurra nk’umusoro mu misoro ku nyungu mu gihe cy’umwaka.

Hari ubwo umusoreshwa yishyura arenze ayo asabwa kwishyura. Iyo ubuyobozi bw’imisoro n’amahoro  bwakiriye umusoro w’umurengera wishyuwe n’umusoreshwa, bugenzura inyandiko z’imisoro yamenyekanishijwe bugasuzuma impamvu habayeho kwishyura umurengera, maze amafaranga bigaragaye ko asaguka ku musoro ni yo afatwa ko ari umusoro usubizwa.

a)      Ku basoreshwa banini

  • Iyo umubare ugomba gusubizwa uri munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 Frw), umusoreshwa ayakata ku imenyekanishamusoro rikurikira ;

  • Iyo umusoro usabirwa gusubizwa uri hagati y’ibihumbi Magana abiri (200.000 Frw) na miriyoni ebyiri (2.000.000 Frw) kimwe n’amafaranga yafatiriwe ari mu Biro bishinzwe Ikigega cya Leta, umusoreshwa asubizwa ayo mafaranga na’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro  mbere y’uko irindi genzura iryo ariryo ryose rikorwa;

  • Iyo umusoreshwa asabye gusubizwa amafaranga y’umusoro ari munsi ya miriyoni ebyiri (2.000.000 Frw) cyangwa hagati y’ibihumbi magana abiri (200.000 Frw) na miriyoni ebyiri (2.000.000 Frw) inshuro zirenze eshatu zikurikiranya cyangwa akaba akekwaho kuba asaba gusubizwa umusoro ku nyongeragaciro atabikwiye, RRA ikora igenzura ryo kugaragaza icyo ashingiraho asaba gusubizwa umusoro;

  • Mbere yo gusubizwa umusoro, umugenzuzi ategetswe gukora igenzura rikorewe mu biro bitabaye ngombwa ko yigerera aho umusoreshwa akorera.

b)     Ku basoreshwa baciriritse 

  • Iyo umubare ugomba gusubizwa uri munsi y’ibihumbi ijana (100.000 Frw), umusoreshwa awukata ku imenyeshamusoro rikurikira;

  • Iyo umusoro usabirwa gusubizwa uri hagati y’ibihumbi magana abiri (200.000 Frw) na miriyoni imwe (1.000.000 Frw) kimwe n’amafaranga yafatiriwe ari mu Biro bishinzwe Ikigega cya Leta, umusoreshwa asubizwa ayo mafaranga na’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro  mbere y’uko irindi genzura iryo ariryo ryose rikorwa;

  • Iyo umusoreshwa asabye gusubizwa amafaranga y’umusoro ari munsi ya miriyoni imwe (1.000.000 Frw) inshuro zirenze eshatu zikurikiranya

  • Iyo umusoreshwa asabye gusubizwa amafaranga y’umusoro arenze miriyoni imwe (1.000.000 Frw) RRA ikora igenzura ryo kugaragaza icyo ashingiraho asaba gusubizwa umusoro;

c)      Ku basoreshwa bato 

  • Iyo umubare ugomba gusubizwa uri munsi y’ibihumbi mirongo itanu (50.000 Frw), umusoreshwa awukata ku imenyeshamusoro rikurikira;

  • Iyo umusoro usabirwa gusubizwa urenze ibihumbi mirongo itanu (50.000) ariko bitageze ku bihumbi magana atanu (500.000 Frw) RRA ihitaa isubiza ayo mafaranga;

  • Iyo umusoro usabirwa gusubizwa urenze cyangwa utageze ku bihumbi magana atanu (500.00 frw) inshuro zirenze eshatu zikurikiranya, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro  gikoresha igenzura ryo kugaragaza ibyo ashingiraho asaba gusubizwa umusoro, kandi iryo genzura rigakorwa mu gihe kitarenze amezi atatu.

  • Iyo umusoreshwa asabye gusubizwa amafaranga y’umusoro arenze ibihumbi magana atanu  (500.000 Frw) mbere y’uko asubizwa ayo mafaranga,  RRA ikora igenzura ryo kugaragaza icyo ashingiraho asaba gusubizwa uwo musoro. Mbere y’uko igenzura ritangira, umusoreshwa amenyeshwa mu nyandiko ibyerekeye igenzura  rigomba gukorwa mu gihe kitarenze iminsi irindwi y’akazi.

  • Abantu bafite umwihariko n’abandi basonewe nk’abadipolomate, imishinga iterwa inkunga n’imiryango mpuzamahanga n’Imiryango Mpuzamahanga itegamiye kuri Leta byagiranye amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda yo kutishyura imisoro basubizwa amafaranga bishyuye nka TVA/VAT mu gihe kitarenze iminsi icumi y’akazi nyuma yo kuzuza urupapuro ruboneka mu biro bya RRA.

  • Bimwe mu byo basabwa harimo inyandiko mpamo yemerera nyiri ubwite gusonerwa cyangwa ikarita y’akazi ku Badipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, kopi z’inyemezabuguzi zose na gihamya y’ubwishyu bw’umubare w’amafaranga arenze ibihumbi ijana.

  • Itegeko no 37/2012 ryo ku wa 09/11/2012 rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro  mu ngingo zaryo iya 15, iya 22 n’iya 24

  • Iyo umuntu ku giti cye/umusoreshwa atsindiye isoko mu miryango/mu bigo bisonewe kwishyura VAT, uwatsindiye isoko akata VAT nk’uko biteganyijwe n’itegeko hanyuma agakora imenyekanisha asaba gusbizwa VAT mu Kigo cy’Imisoro n’amahoro .

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?