Kwiyandikisha n’Inshingano
Kwiyandikisha
Ibigo bitegetswe kwiyandikisha ku musoro ku nyongeragaciro iyo bfite ibyacurujwe birenga amafaranga y'URwanda miriyoni makumyabiri mu gihe cy'amezi 12 cyangwa miriyoni eshanu mu mezi atatu yikurikiranya mu gihembwe cya nyuma cy'umwaka. Umuguzi wa nyuma ni we wishyura umusoro aho kuba uwiyandikishije ku mpamvu zo gukusanya no gukora ibaruramari ndetse no kwishyura iyo TVA muri RRA.
Inshingano z'umusoreshwa wiyandikishije ku musoro wa TVA/VAT
Ingingo ya 57 kugeza ku ya 63 ziteganya uburenganzira n'inshingano by'umusoreshwa wiyandikishije ku musoro wa TVA/VAT zirimo izikurikira:
1.Gushyira ahagaragara icyemezo cy'uko yiyandikishije ku musoro aho kibonwa neza aho abakiriya binjirira bagana aho akorera
2.Guha inyemezabwishyu ya VAT abakiriya igihe cyose baguze ibintu na serivisi.
3.Kuzuza imenyekanisha cyangwa VAT buri gihembwe ku rupapuro rwabugenewe
4.Kuboneka buri gihe kugira ngo yakire abakozi bashinzwe Umusoro wa VAT no kubaha ibitabo by'ibaruramari bigaragaza ibikorerwa mu kigo
5.Gukoresha Imashini y'ikoranabuhanga yemewe mu gutanga inyemezabuguzi.