Ahabanza / details /

Kwiyandikisha n’Inshingano

Kwiyandikisha
Ibigo bitegetswe kwiyandikisha ku musoro ku nyongeragaciro iyo bfite   ibyacurujwe birenga amafaranga y'URwanda miriyoni makumyabiri mu gihe   cy'amezi 12 cyangwa miriyoni eshanu mu mezi atatu yikurikiranya mu   gihembwe cya nyuma cy'umwaka. Umuguzi wa nyuma ni we wishyura umusoro   aho kuba uwiyandikishije ku mpamvu zo gukusanya no gukora ibaruramari   ndetse no kwishyura iyo TVA muri RRA.

Inshingano z'umusoreshwa wiyandikishije ku musoro wa TVA/VAT

Ingingo ya 57 kugeza ku ya 63 ziteganya uburenganzira n'inshingano by'umusoreshwa wiyandikishije ku musoro wa   TVA/VAT zirimo izikurikira:
1.Gushyira   ahagaragara icyemezo cy'uko yiyandikishije ku musoro aho kibonwa   neza aho abakiriya binjirira bagana aho akorera
 2.Guha inyemezabwishyu ya VAT abakiriya igihe cyose baguze ibintu na serivisi.

3.Kuzuza imenyekanisha cyangwa VAT buri gihembwe ku rupapuro rwabugenewe
4.Kuboneka   buri gihe kugira ngo yakire abakozi bashinzwe Umusoro wa VAT no  kubaha ibitabo by'ibaruramari bigaragaza ibikorerwa mu kigo
5.Gukoresha Imashini y'ikoranabuhanga yemewe mu gutanga inyemezabuguzi.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?