Ahabanza / details /

Kwandika abasora

Umuntu wese utangiye ubucuruzi cyangwa ibindi bikorwa bishobora gusoreshwa agomba kwiyandikisha mu buyobozi bw’imisoro n’amahoro mu gihe kitarenze iminsi irindwi (7) uhereye igihe ibikorwa by’ubucuruzi byatangiriye.

Ikigo gishobora kuba ari icy’umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu, iyandikwa rikorwa n’Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) hakoreshejwe serivisi z’ikoranabuhanga. Serivisi ikorwa ako kanya kandi nta kiguzi. Iyo ikigo kimaze kwandikwa, gihabwa icyemezo cyo kwandikwa na RDB.

Iyo ari ubucuruzi bw’abantu kugiti cyabo, iyandikwa rishobora gukorwa na RRA hagatangwa Nimero Iranga Usora (TIN) ku buntu ku mashami yose ya RRA ari hirya no hino mu Gihugu. Mu turere twose tw’u Rwanda uko ari 30,hari ibiro bya RRA.

Umuntu ukora ibikorwa bisoreshwa birenze amafaranga y’u Rwanda miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) y’ibyacurujwe mu gihe cy’umwaka usanzwe warangiye cyangwa birenze amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) mu gihembwe kirangiye, agomba kwiyandikisha ku musoro ku nyongeragaciro mu gihe kitarenze iminsi irindwi (7) ikurikira irangira ry’uwo mwaka cyangwa ry’icyo gihembwe.

Hashingiwe ku ngingo ivuzwe haruguru, umuntu wese ukora ubucuruzi wiyandikishije ku musoro ku nyongeragaciro (VAT/TVA) itegeko rimusaba gukoresha EBM mu gutanga inyemezabuguzi

Umucuruzi utujuje ibisabwa nk’uko bivuzwe haruguru ashobora kwiyandikisha ku musoro ku nyongeragaciro (VAT) ku bushake maze agahabwa EBM kugira ngo yubahirize ibiteganywa n’amategeko.

Impinduka zose, zaba ari izirebana n’usora cyangwa ibikorwa bye bigomba kumenyeshwa mu nyandiko ubuyobozi bw’imisoro mu gihe kitarenze iminsi irindwi (7) uhereye igihe ihinduka ryagaragariye.

Urugero: Niba uburenganzira ku mutungo w’ikigo buhererekanywe buva kuri A bujya kuri B cyangwa ikigo gihinduye ubucuruzi cyakoraga. Kutamenyekanisha izo mpinduka binyuranyije n’itegeko kandi birahanirwa.

Komiseri Mukuru ashyiraho amabwiriza yerekeye kwiyandikisha kandi agaha abatagikora ibikorwa by’ubucuruzi amabwiriza yo kwiyandukuza.

Reba itegeko no 25/2005 ryo ku wa 4 Ukuboza 2005 ryerekeye uburyo bwo gutanga imisoro n’amahoro.

Uburenganzira bw’ikigo cyanditse:

  •   Ishingiro ry’ubusabe bwo guhabwa icyemezo cy’uko nta misoro itishyuwe ugamije kugira uruhare mu bikorwa byongera inyungu nko gupiganira amasoko, kubona inguzanyo;

  •   Ishingiro ryo gusaba icyemzo cy’uko nta misoro ubereyemo leta;

  •   Ishingiro ry’imikoranire n’ubuyobozi bw’imisoro n’amahoro , kugenerwa amahugurwa mu byerekeye imisoro n’amahoro ;

  •   Ishingiro ryo guhererekanya ibyangombwa by’umutungo wimukanwa.

Inshingano z’ikigo cyanditse:

a)      Imisoro yo ku rwego rw’Igihugu:

  •   Kumenyekanisha imisoro nk’Umusoro ku musaruro w’abikorera ku giti cyabo (PIT), Umusoro ku nyungu z’amasosiyete (CIT), Umusoro ku nyongeragaciro (ku biyandikishije  kuri VAT), PAYE (Umusoro ku mushahara w’abakozi (abujuje ibisabwa kugira ngo bishyuzwe umusoro), Umusoro ku byaguzwe (abujuje ibisabwa kugira ngo bishyuzwe umusoro), Umusoro ufatirwa wa 3% na 15% (ku bujuje ibisabwa kugira ngo bishyuzwe umusoro).

  •   Buri musoro umenyekanishijwe ugomba guhita wishyurwa nk’uko biteganywa n’itegeko.

b)     Imisoro n’amahoro  byeguriwe Inzego z’Ibanze:

  •   Kumenyekanisha imisoro n’amahoro  bikurikira: Amafaranga y’uruhushya rwo gukora, Umusoro ku mitungo itimukanwa, Umusoro ku bukode n’imisoro ku bikorwa by’isuku rusange.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?