Ahabanza / details /

Ubwishingizi bw’indwara

Mu banyamuryango b’ubwishingizi bw’indwara harimo abakozi bose ba leta, abafata pansiyo batanze imisanze mu bwishingizi bw’indwara n’ibigo by’abikorera byakiriwe mu bwishingizi.

Imisanzu itangwa ingana ite?

Umusanzu uhabwa  RSSB uhwanye na cumi na gatanu ku ijana(15%) y’umushahara fatizo «salaire de base ». Muri ayo umukoresha atanga arindwi n’igice ku ijana (7,5%), umukozi agatanga arindwi n’igice ku ijana (7,5%).

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda kishingira ibikorwa by’ubuvuzi ku bantu bari mu kiruhuko cy’izabukuru. Umukoresha niwe umenyekanisha (déclaration) umusanzu kandi akawugeza kuri RSSB. Umusanzu wa RSSB utangwa buri kwezi bitarenze italiki ya 10 y’ukwezi gukurikira ukwezi kwishyurirwa.


Ibikorwa by’ubuvuzi byishingirwa ni ibihe?

Uruhare rw’uwivuza mu kwishyura ruhwanye na 15% by’amafaranga y’ibikorwa by’ubuvuzi cyangwa imiti uwivuza yandikiwe. RSSB imwishyurira 85% by’ikiguzi cy’ubuvuzi n’imiti yandikiwe na muganga.

Ibikorwa by’ubuvuzi byishingirwa n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda:

  • Gusuzumwa;
  • Kubagwa;
  • Kuvurwa amenyo;
  • Kunyuzwa mu byuma bifata amafoto;
  • Ibizamini bya laboratwari;
  • Ibikorwa byo kunanura imitsi;
  • Ibikorwa by’abaforomo;
  • Amafaranga y’ibitaro cyangwa kuvurirwa     mu bitaro;
  • Guhabwa imiti;
  • Gukurikiranwa no kuvurwa k’umugore utwite, kubyara n’inkurikizi zabyo.
  • Indorerwamo z’amaso;
  • Insimburangingo n’inyunganirangingo;
  • Isuzuma rigamije kumenya uko buzima bwawe buhagaze (Medical check up);

 

Iri suzuma rigamije kumenya uko uhagaze (Medical check up) rikorerwa abagore bagejeje ku myaka 35 y’amavuko gusubiza hejuru  n’abagabo bafite kuva ku myaka 40 y’amavuko gusubiza hejuru. RSSB yishingira ibikorwa byose by’ubuvuzi bikorerwa ku butaka bw’u Rwanda. Serivisi zo kuvura zishyurwa na RSSB mu gihe ikigo cy’ubuvuzi cyagiranye na RSSB amasezerano.

Ibikorwa by’ubuvuzi n’imiti bihabwa abanyamuryango bigenwa na MINISANTE ifatanyije na RSSB.

Ni gute ibigo byigenga bishobora gufata ubu bwishingizi?

Kugirango ikigo kigenga kibone ubu bwishingizi bw’indwara butangwa na RSSB cyuzuza ibi bikurikira:

  • Ibaruwa isaba yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa RSSB
  • Urupapuro rwerekana imiterere y’imishahara y’abakozi bose (Grille salariale), rugaragaza umushahara mbumbe, umushahara fatizo, inyongera ku mushahara n’amafaranga akatwa umukozi kandi ateganywa n’itegeko;
  • Icyemezo cyerekana uko utanga imisoro muri RRA (PAYE)
  • Impapuro zuzuzwa kuri buri mukozi usaba ubwishingizi bw’indwara, ziriho umukono w’umukozi n’umukoresha n’amafoto n’ibyemezo by’abo yishingira bemewe n’amategeko
  • Icyemezo cyerekana ko ikigo cyiyandikishije mu kigo cy’Ubwiteganyirize (ishami rya pansiyo n’iry’ibyago bikomoka ku kazi) na nimero y’iyandikwa ya buri mukozi;
  • Icyemezo cy’uko nta mwenda ufitiye Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) mu ishami rya pansiyo n’iry’ibyago bikomoka ku kazi;
  • Igitabo cy’ubucuruzi (registre de commerce) ku bigo bicuruza ;
  • Icyemezo cy’uko ikigo cyiyandikishije muri RDB ku bigo bikorera mu Rwanda ;
  • Icyemezo gitanga uburenganzira bwo gukorera  mu Rwanda  ku miryango itegamiye kuri Leta (ONG) gitangwa na MINALOC
  • Icyemezo cy’uko wiyandikishije nka koperative gitangwa na RCA
  • Icyemezo n’uruhushya byo gukora ibikorwa by’ubuvuzi gitangwa na RBC na Minisiteri y’ubuzima
  • Icyemezo gitanga uburenganzira bwo gukora ku bigo by’imari biciriritse gitangwa na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ;
  • Icyemezo gitanga uburenganzira bwo gutangiza amashuri mato n’ayisumbuye gitangwa na Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) ;
  • Uburenganzira bwo gukora imirimo y’itangazamakuru butangwa n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru ‘Media High Council
  • Icyemezo cy’uko wiyandikishije ku miryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta gitangwa n’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda ;
  • Icyemezo gitanga ubuzima gatozi ku ishyirahamwe cyangwa icyemezo cy’agateganyo gitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB)  igihe ishyirahamwe ritarabona ubuzima gatozi ;
  • Kugaragaza umubare w’abantu buri mukozi yakwishingira (uwo bashakanye, abana babo n’abo barera  mu buryo bwemewe n’amategeko) ;
  • Kuba nibura ikigo gisaba gifite abakozi barindwi (7)

Icyitonderwa:

  • Ikigo gisaba kujya mu bwishingizi butangwa na RSSB kigomba gusabira no kwishyurira ubwishingizi abakozi bose bacyo;
  • Umugore n’umugabo bose bakorera mu bigo biri mu bwishingizi bw’indwara butangwa na RSSB buri wese agomba gutanga umusanzu we;
  • Igihe ikigo cyasabye cyemerewe kikabimenyeshwa mu nyandiko, kigomba guhita kimenyekanisha kandi kigatanga imisanzu y’abakozi bose ukwezi gukurikira italiki cyabimenyesherejweho;
  • Gutanga imisanzu utaremererwa kujya muri iri shami ry’ubwishingizi ntibyongera amahirwe yo kwemererwa igihe utujuje ibyangombwa kandi imisanzu wishyuye igihe ubusabe bwawe butaremerwa ntasubizwa; niyo mpamvu umukoresha asabwa gutegereza ko amenyeshwa mu nyandiko ko yemerewe.
  • Iyo dosiye imaze gusuzumwa ikemerwa, ikigo cyasabye kibona ibaruwa icyemerera.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?