Gusonerwa umusoro ku nyungu z’amasosiyete
Leta y’u Rwanda n’ibigo bikurikira bisonerwa umusoro ku nyungu z’amasosiyete:
1° Umujyi wa Kigali, Uturere n’Imijyi;
2° Banki Nkuru y’Igihugu;
3° Ibigo bikora gusa imirimo yerekeranye n’iby’amadini, ubutabazi, ibikorwa
by’ubugiraneza , iby’ubuhanga cyangwa iby’uburezi, keretse iyo bigaragaye ko
amafaranga byinjije aruta ayo byakoresheje cyangwa iyo bikora ubucuruzi;
4° Imiryango mpuzamahanga, imiryango y’ubufatanye mu bya tekiniki n’abayihagarariye,
iyo uko gusonerwa umusoro biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga;
5° Ibigega bya pansiyo bibifitiye ububasha;
6° Isanduka y’Ubwiteganyirize bw’Abakozi;
7° Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda.