Ahabanza / details /

Igipimo cy’umusoro

Inyungu zisoreshwa zibarwa ku mubare uburungushuye w’amafaranga y’u Rwanda igihumbi (1.000 Frw) kandi zikishyurwaho umusoro ku gipimo cya mirongo itatu ku ijana (30%). Sosiyete nshya ziyandikishije ku isoko ry’imari n’imigabane zishyura imisoro ku bipimo bikurikira mu gihe cy’imyaka itanu kubipimo bikurikira:

1º 20% iyo ayo masosiyeti agurishiriza mu ruhame nibura 40% y’imigabane;

2º 25% iyo ayo masosiyete agurishiriza mu ruhame nibura 30% y’imigabane;

3º 28% iyo ayo masosiyeti agurishiriza mu ruhame nibura 20% y’imigabane

Sosiyeti Nshoramari zanditswe ku isoko ry’imarin’imigabane n’Ikigo gishinzwe isoko ry’ imari n’imigabane mu Rwanda, zisora umusoro ku nyungu ungana na zeru ku ijana (0%) mu gihe cy’imyaka itanu (5), guhera igihe byemejwe. Ariko, ikigo gishora imari cyiyandikishije gikorera ahagenewe imirimo y’ubukungu idasoreshwa cyangwa isosiyete nyamahanga ifite icyicaro mu Rwanda kandi byujuje ibisabwa n’itegeko rigenga ishoramari mu Rwanda bifite uburenganzira bwo:

1.      gutanga umusoro ku nyungu z'amasosiyete ungana na zero ku ijana (0 %);

2.      gusonerwa imisoro ku nyungu zivugwa mu ngingo ya 51 y’Itegeko n° 16/2005 ryo kuwa 18/08/2005 rigena imisoro itaziguye ku musaruro;

3.      kohereza inyungu cyabonye mu mahanga nta musoro[NF1] [WU2] .

Iyo usora yohereza ibicuruzwa cyangwa serivisi hanze y’igihugu byinjiriza igihugu hagati ya miriyoni (3000.000) na miriyoni eshanu (5.000.000) z’amadolari ya Amerika mu gihe cy’umusoro, aba yemerewe kugabanyirizwa umusoro ku gipimo cy’atatu ku ijana (3%).

Iyo usora yohereza ibicuruzwa cyangwa serivisi hanze y’igihugu byinjiriza igihugu arenze miriyoni (5.000.000) z’amadolari ya Amerika mu gihe cy’umusoro, aba yemerewe kugabanyirizwa umusoro ku gipimo cy’atanu ku ijana (5%).

Amasosiyete akora ibikorwa by’imari iciriritse byemewe n’inzego zibifitiye ububasha yishyura umusoro ku nyungu z’amasosiyete ungana na zero ku ijana (0%) mu gihe cy’imyaka itanu (5) uhereye igihe ibikorwa byayo byemerewe

Icyakora, iki gihe gishobora kongerwa n’Iteka rya Minisitiri.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?