Ahabanza / details /

Icyemezo cy’uko nta musoro utarishyuwe

RRA iha iki cyemezo abasoreshwa batabereyemo umwenda Isanduku ya Leta. Icyemezo cy’Ubudakemwa mu misoro gifite umwihariko kandi nta kindi kimara uretse kuba ikimenyetso cy’icyo cyatangiwe. Ibi bisobanuye ko cyatanzwe hagamijwe guhererekanya inguzanyo ya banki, ntushobora kugikoresha nko mu masoko ya leta kugira ngo utange ingwate y’isoko yo kugemura ibintu no gutanga serivisi. Icyemezo cy’ubudakemwa kimara amezi atatu (3) uhereye igihe cyatangiwe. Ubu ni uburyo ubuyobozi bw’imisoro bwifashisha bukabasha kwishyuza ibirarane by’imisoro abasoreshwa babereyemo Leta.  Ibindi byiciro aho iki cyemezo gishobora kwifashishwa ni igihe ibicuruzwa biri muri Gasutamo bihinduriwe icyerekezo.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?