Ahabanza / details /

Ubudakemwa mu misoro bugamije iki?

Iyo umusoreshwa ahawe ubudakemwa mu misoro, aba afite uburenganzira bwo gusohora ibicuruzwa bye mu bubiko bwa gasutamo atishyuye 5% by’umusoro ufatirwa wishyurwa muri gasutamo ku bicuruzwa bitumijwe mu mahanga na 3% yishyurwa iyo yegukanye isoko rya leta. Ibi byorohereza abasoreshwa bashobora kuba bafite ibibazo by’amafaranga binjiza n’ayo basohora.

Birumvikana ko kugira ngo umuntu ahabwe icyemezo cy’ubudakemwa mu misoro, agomba kuba amaze igihe akorana na RRA, kugira ng ubashe guteganya igipimo yariho mu kubahiriza ibisabwa mu gihe cyashize hashingiwe ku mikorere yamuranze. Ku basoreshwa, ibiro bishinzwe imisoro nt abumenyi bwinshi biba bibafiteho, ko buryo nta wakwemeza ko ubudakemwa bwe cyangwa igipimo ariho mu kubahiriza ibisabwa. Icyakora, abasoreshwa bafite icyemzo cy’uko ari abashoramari bemerewe gusaba icyo cyemezo hatitawe ku gihe bamaze mu bikorwa by’ubucuruzi.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?