Umuntu yakwishyura ate umusoro ku nyungu z’ubukode akoresheje ikoranabuhanga?
-
Fungura urubuga rwa RRA: www.rra.gov.rw
-
Kanda kuri Serivisi z’ikoranabuhanga
-
Kanda ku Imisoro yakirwa n’Inzego z’ibanze
-
Kanda ku Imisoro
-
Injira (izina : TIN n’urufunguzo)
-
Hitamo ubwoko bw’Umusoro, andikamo Inyungu z’Ubukode
-
Hitamo umwaka
-
Hanyuma ohereza
-
Kanda kuri Nimero y’Isuzuma/Nimero y’Inyandiko
-
Andika Inyungu z’ubukode bw’ukwezi/Umwaka
-
Umukiriya abazwa niba afite inguzanyo ya banki cyangwa ntayo afite, iyo nta nguzanyo afite, akanda kuri OYA, Iyo ayifite,akanda kuri YEGO, maze akuzuzamo amakuru akenewe,
-
Kanda kuri Kubara Umusoro
-
Kanda kuri Ohereza
-
Capa nimero ya tike wishyuriyeho/icyemezo cy’ibimaze gukorwa, ukohereza SMS cyangwa Ukohereza kuri Aderese y’ubutumwa koranabuhanga (E-mail).
-
Kwishyurira kuri imwe muri banki z’ubucuruzi cyangwa ugakoresha mobile money wandika *182#, cyangwa ugakoresha Mobi Cash.