Ahabanza / details /

Abantu bihariye ni bande?

Abantu bihariye ni abantu barebwa n’Amasezerano y’i Vienna yo ku wa 24 Mata 1963 yerekeye Imikoranire n’Abahagararira byabo mu kindi gihugu. Ni muri urwo rwego Umusoro ku Nyingeragaciro (VAT/TVA) ari umwe mu misoro basonewe.

Kugira ngo basubizwe umusoro ku nyongeragaciro, abantu bihariye baaba gusubizwa umusoro bagomba kwandika babisaba, dosiye yabo igaherekezwa n’ibi bikurikira:

  • Kwerekana umwimerere na kopi z’inyemezabwishyu nk’uko bisabwa n’itegeko

  • Icyemezo cy’uko hishyuwe amafaranga arenga ibihumbi ijana (100.000 Frw)

  • Amasezerano y’imishinga ikoresha amafaranga y’abaterankunga n’amasezerano yakoranywe n’amasosiyete ashyira mu bikorwa iyo mirimo akozwe mu izina ry’umushinga;

  • Kuba bafite amakarita aranga abahagarariye ibihugu byabo bahawe na minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’ u Rwanda

  • Kubahiriza ibihugu abantu bihariye baturukamo na byo biha abahagarariye u Rwanda muri icyo gihugu ubusonerwe hakurikijwe Amasezerano y’i Vienna mu gice kereye ubudahangarwa ku bahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mbere yo yo gusaba gusubizwa iyo misoro

  • Imishinga ikoresha amafaranga y’abaterankunga igomba kwemezwa n’ibyo Bigo

  • Kwemererwa n’ibigo nterankunga ni ngombwa;

  • Ku byerekeye terefoni ngendanwa,  igipimo ntarengwa cy’imikoreshereze kigomba kugaragazwa, iyo bitakubahirijwe, gusubizwa  bishobora kudakorwa.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?