Ahabanza / details /

Nyagatare: Guhugurwa ku misoro bizabatera abacuruzi kuva mu kajagari

Mwema Bahati Abakora ubucuruzi bwa hoteri, utubari na za resitora bo mu turere twa Nyagatare na Gatsibo  bavuga ko bashaka gukora kinyamwuga birinda akajagari. Ni mu kiganiro nyunguranabitekerezo n’amahugurwa bahawe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2017 mu karere ka Nyagatare. Iki kiganiro gikurikiye ibindi byagiye bitangwa mu tundi turere dutandukanye tw’igihugu, hagamijwe kuzamura imyumvire y’imisoro muri iki cyiciro cy’ubucuruzi nyuma y’aho ubushakashatsi bugaragaje ko kiri mu bitubahiriza amategeko agenga imisoro n’umusaruro uvamo ukaba ari muke ugereranije n’izamuka ry’icyo cyiciro mu bucuruzi. Munyentwari Gad, Komiseri wungirije ushinzwe ishami rishinzwe gukurikirana urwego rw’imyumvire y’abasora muri RRA yasabye abacuruzi muri ibyo byiciro kubahiriza amategeko y’imisoro birinda akajagari kugira ngo intego yo kwihaza ndetse no kwigira kw’igihugu bigerweho. Avuga ko ibiganiro n’amahugurwa bigamije kubaka ubufatanye n’abacuruzi ndetse no kubafasha kumenya uburenganzira bwabo no kubahiriza inshingano zabo ari nabyo bituma intego yo gukusanya imisoro n’amahoro igerwaho neza. Abacuruzi basobanuriwe akamaro ko gusora ku gihe kandi umusoro ukwiye dore ko bimwe mu byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakoze na RRA harimo gutubya umusoro, kudakoresha utumashini twa EBM mu gutanga inyemezabuguzi ku bakiriya, no kutamenyekanisha umusoro ku bihembo by’abakozi bakoresha. Rwubuzizi Innocent, umukozi wo mu biro by’umwanditsi mukuru muri RDB mu gashami gashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko y’ubucuruzi nawe yaganirije abakora ibya hoteri, resitora n’utubari ibijyanye n’amasosiyete y’ubucuruzi, abibutsa kwiyandikisha mu bucuruzi ndetse no kubika neza ibitabo by’ubucuruzi ari nabyo bifite aho bihurira cyane n’imisoro. Bicahaga Jean Nepo, umuyobozi wa Alpha Guest House, Gatsibo avuga ko kuba RRA yabegereye bimufashije mu myumvire ku misoro, bigatuma impungenge mu mikorere ye y’ubucuruzi zigabanuka. Bicahaga agira abandi inama gukora fagitire ku buryo bukwiye bakakira ibyabo, na Leta bakayiha ibyayo ati: “Kwiba n’ingeso, iyo ushaka ko akazi ukora kazaramba ukora mu buryo bwubahirije amategeko.” Munkurize Samantha, umwe mu bitabiriye ibiganiro yagize ati: “Hari ibyo tutashoboraga kuzuza tutari dusobanukiwe. Imbogamizi ahanini ari ukutamenya gahunda y’imisoro. Ubundi gusora bisanzwe bigenwa n’itegeko, imisoro ni twebwe ifitiye akamaro mu by’ukuri, ubu ngubu twakagombye kuba twiganya gusora tutabona ibikorwa bivamo. Tugomba gusora kuko biri mu nshingano zacu no mu nyungu zacu.” Djamila Mukeshimana, umuyobozi wungije w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu karere ka  Nyagatare, ashimira Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kuba cyegera abikorera, abasaba kubahiriza ibyo amategeko ateganya kugira ngo bakorere mu mucyo biteza imbere ari nako n’igihugu muri rusange gitera imbere.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?