Ahabanza / details /

Abacuruza kawunga bihanangirijwe kudakwepa EBM

Mbera Emmy, umuhuzabikorwa wa EBM mu kigo cy’Imisoro n’Amahoro kuri uyu wa kane yasabye abacuruzi batumiza kawunga gukoresha ukuri mu bucuruzi batanga neza umusoro wa TVA bakoresha EBM. Yagize ati: “Uwanditswe muri TVA ategetswe gukoresha EBM, nta yandi mahitamo.” Zimwe mu nzira zigaragara ko abacuruzi bakoresha mu gukwepa cyangwa zo kwiba imisoro zirimo kudakoresha EBM ndetse no kugabanya igiciro bandika kuri fagitire baha abaguzi. Ni mu gihe uwo muhuzabikorwa yahuguraga abo bacuruzi ku musoro ku nyongeragaciro ndetse n’ikoreshwa ry’akamashini gatanga inyemezabuguzi. Itegeko rivuga ko ufite igicuruzo kingana cyangwa kiri hejuru ya miriyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5,000,000 Rwf) ku gihembwe cyangwa miriyoni makumyabiri (20,000,000 Rwf) ku mwaka, agomba kwiyandikisha muri TVA kandi agakoresha EBM atanga inyemezabuguzi. Aya mahugurwa bayahawe nyuma yo kugaragariza RRA ko amakosa menshi bakora mu kutubahiriza amategeko y’imisoro aturuka ku bumenyi budahagije. Mbera yabasobanuye ko amategeko ariyo ateganya ndetse akagena ingano y’umusoro buri mucuruzi atanga ugendanye n’agaciro k’ibyo akora, ashimangira ko RRA izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa by’amategeko y’umusoro. Yagize ati:  “Igihe cyose Leta iriho umusoro uzagumaho, igihe cyose umusoro uriho, Leta izashyiraho amategeko agenga umusoro kandi ikurikirane ishyirwa mu bikorwa ryayo.” Abibumbiye muri koperative Unguka mucuruzi wa kawunga, bagaragaje ko banyuzwe n’ubumenyi bahawe na RRA, bemeza ko bugiye kubafasha gukorera mu mucyo nyuma yo gusobanukirwa n’imisoro ibareba. Kanyambari Pascal, umuyobozi w’iyi koperative yashimiye Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ku bumenyi gitanga n’uburyo cyegera abacuruzi avuga ko barushaho kwibona mu buyobozi ari nako inshingano zabo bazubahiriza. Yagize ati: “ Twishimiye cyane uburyo RRA itwegera, ikadusobanurira bitwereka ko igihugu kitwitayeho. Abenshi mu banyamuryango bacu bashobora gukora amakosa atari uko  badashaka gusora ahubwo kubera ubumenyi budahagije.” Kanyambari yakanguriye abanyamuryango ba koperative yabo kubahiriza amategeko y’imisoro kandi bakabaza igihe cyose badasobanukiwe kugira ngo ubucuruzi bwabo butere imbere. Ndatabaye Albert, umwe mu bashaka kwinjira mu bucuruzi bwa kawunga avuga ko kwitabira ibiganiro n’amahugurwa ku misoro cyane cyane TVA byamufunguye amaso bigatuma agiye gutangira ubucuruzi yibitseho amakuru ajyanye n’imisoro bikazatuma akora adahuzagurika ndetse yirinda n’ibihano bishobora kuzanwa no kudakurikiza icyo amategeko asaba. Kwiyandikisha muri TVA no gukoresha EBM neza ni zimwe mu nshingano bamwe mu bacuruzi bagitangira babona ko ziremereye, ariko iyo basobanuriwe usanga babyumva neza nubwo hari bamwe bahitamo gukora amakosa bitewe n’inyungu babona mu kunyereza imisoro. Ubuyobozi bwa RRA busaba abacuruzi bose kwirinda kwirengagiza inshingano zo gusora neza bakurikije amategeko, ahubwo bakazirikana ko imisoro batanga ibagarukira, kandi ko umusoro wa TVA bamwe mu bacuruzi binubira utangwa n’umuguzi wa nyuma, bityo bakaba bafite inshingano zo kuwugeza mu kigega cya leta igihe bawakiriye.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?