Ahabanza / details /

Abakozi ba RRA bifatanije n’abaturage muri Nyaruguru mu muganda

Ubuyobozi n’Abakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bifatanije n’abatuye umurenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru mu gikorwa cy’umuganda wo gusibura no kuvana ibitaka byaridukiye mu muhanda uva Kibeho werekeze mu murenge wa Mata. Ni umuganda wakozwe kuri 25 Kanama 2018. Ni igikorwa cyitabiriwe kandi na Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Nyaruguru Kayitesi Collette washimye umuhati n’urukundo abakozi ba RRA bagaragaje ubwo bifatanyaga n’abaturage muri icyo gikorwa. Uyu muganda kandi witabiriwe n’abo mu nzego z’umutekano barimo Polisi. Yagize ati: “Umuganda twakoze, dufashijwe na RRA, dusibura umuhanda, tukavanamo ibitaka kubera imikingo yaridutse, ni ibintu biha abaturage imbaraga byerekana ko abaturage bashyigikiwe mu bikorwa by’iterambere”. Madame Mukashyaka Drocelle, Komiseri wungirije ushinzwe Abasora asobanura ko umuganda usanzwe muri Gahunda ya leta buri wese akwiye kuwitabira mu rwego rwo kubaka igihugu. Ati: “Umuganda ni gahunda ya leta, RRA rero yarebye aho yafatanya n’abaturage mu kubaka igihugu, ibi bikaba binahura n’insanganyamatsiko dufite uyu mwaka yo gusora neza twubaka u Rwanda twifuza” Nyuma y’uyu muganda, RRA yanatashye ku mugaragaro ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba yahawe imiryango 260 zo mu mirenge ya Mata na Kibeho yose yo mu Karere ka Nyaruguru, igizwe n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Izi ngufu zikomoka ku mirasire y’izuba zatanzweho miliyoni 15. Iyi nkunga yabonetse kubera ubwitange bw’Abakozi ba RRA ndetse ikaba yarunganiwe n’iyo ikigo bakorera cyatanze kugira ngo abaturage babone urumuri bace ukubiri no gucana bougie n’agatadowa Ibi ni ibikorwa byose biri kuba mu gihe RRA yizihiza ku nshuro ya 16 umunsi wahariwe gushimira Abasora ndetse n’isabukuru y’imyaka 20 Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kimaze gishinzwe. Insanganyamatsiko yahariwe uyu mwaka igira iti: “Dusore neza, Twubake u Rwanda twifuza”

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?