Ahabanza / details /

“Umusoro ni nk’amaraso mu mubiri, utuma igihugu kimera neza”- Harelimana Cyriaque

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu harelimana Cyriaque avuga ko umusoro ugomba gutangwa kuko ari nk’amaraso mu mubiri atuma igihugu gitembera neza. Uru rugero-shusho yarutanze mu gihe hizihizwaga umunsi wo gushimira abasora ku nshuro ya 16 no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kimaze gishinzwe, ibirori byabereye mu karere ka Rutsiro, mu Ntara y’Iburengerazuba. Yagize ati: “umusoro ni nk’amaraso mu mubiri, gutanga imisoro n’ukubaka igihugu mu buryo buzaramba, kubaka u Rwanda ruzahoraho. Uko umubiri ukeneye kurya ni nako tugomba gutanga umusoro.” Harelimana yavuze ko mu gihe muri gahunda y’imbaturabukungu harimo kuvugurura imibereho y’abaturage, imisoro ari ngombwa ko itangwa kugira ngo intego igihugu cyihaye igerweho. Avuga kandi ko muri gahunda y’igihugu yo kwigira, u Rwanda rudashobora kuyigeraho abarutuye badatanze imisoro uko bikwiye, agaragaza ko mu gihe u Rwanda ruharanira ishema n’icyubahiro mu ruhando rw’amahanga bitagerwaho rukesha kubaho abaterankunga bo hanze. Umunyamabanga wa Leta Harelimana cyriaque yasabye inzego z’ubuyobozi bw’intara y’Iburengerazuba kureba ahava imisoro hose ndetse no kwigisha abantu ibyiza byo gusora kuko imisoro ariyo igira uruhare rukomeye mu mibereho myiza. Yongeyeho ati: “ntabwo wabaho neza utakoze neza. Umusoro ugomba gufatwa nk’itegeko umuntu adaca ku ruhande.” Ruganintwali Bizimana Pascal, Komiseri Mukuru wungirije wa RRA yatangaje ko imisoro yakusanyijwe mu ntara y’Iburengerazuba mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018 ingana na miriyari 23.3, bigaragaza kwesa umuhigo ku kigero cya 105.7% kuko intego yari miriyari 22; naho iyakusanyirijwe uturere ikaba ingana na miriyari 8.3 ku ntego ya miriyari 7.2, iyo ntego ikaba yaragezweho ku kigero cya 116%. Munyantwali Alphonse, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ashima uruhare imisoro igira mu iterambere ry’intara, rurimo ibikorwaremezo bifatika nk’imihanda, imidugudu y’icyitegererezo, amahoteri, amashanyarazi, amavuriro n’ibindi byishimirwa n’abaturage. Yagize ati: “ibiva mu misoro bitugeraho twese nk’abanyarwanda ntawurobanuye haba ikiciro cy’ubukungu barimo cyangwa aho baherereye, dukwiriye gukomeza kongera ahava imisoro.” Twagirayezu Pierre Celestin, umuyobozi w’urugaga rw’abikorera (PSF) mu ntara y’Iburengerazuba ashima ibikorwa remezo bituma abikorera barushaho gukora neza imirimo yabo ibyara inyungu bityo bagasora babikunze. Yagize ati: “ibyiza biva mu misoro n’amahoro dutanga bituma turushaho gusora neza .” Ikibazo cya magendu ariko kiracyagaragara muri iyi ntara bitewe ahanini n’uko ihana imbibe n’ibihugu bituranyi gusa ubuyobozi bukaba buvuga ko buzakomeza gukorana n’inzego zose mu kurwanya icyo kibazo no gutuma aho umusoro uva hose utangwa neza. 

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?