Ahabanza / details /

Yatawe muri yombi kubera kugurisha Timbre z'imisoro mpimbano

Gasabo, 18 Nzeri 2018.- Umugabo w'imyaka 54 witwa Rwabuhungu Gervais ari mu maboko y'abashinzwe umutekano nyuma yo gufatanwa Timbre z'imisoro/ Tax Stamps mpimbano 736 ari mu gikorwa cyo kuzigurisha ku bacuruzi bagamije kunyereza umusoro. Uyu mugabo yagaragajwe n'urwego rw'ubugenzacyaha, RIB, kuri uyu wa Kabiri i Kigali. Ubusanzwe timbres z'imisoro zishyirwa ku nzoga zikomeye za'ibyotsi (liqueur) na divayi ndetse n'itabi nk'ikimenyetso ko byishyuriwe umusoro ku byaguzwe. Uyu mugabo wafatanwe Timbre z'imisoro mpimbano avuga ko asanzwe akorera mu Gatsata mu Karere ka Gasabo imirimo y'ubushabitsi bwo kuranga amazu bizwi nk'ubukomisiyoneri. Ahakana yivuye inyuma ko ariwe wacapishije izo timbre z'imisoro akavuga ko uwamuzaniye izo Timbres z'imisoro ncurano yitwa Kwizera wazivanye i Kampala muri Uganda. Komiseri wungirije muri RRA ushinzwe Abasora, Mukashyaka Drocelle, asaba abantu bagifite umutima wo gukoresha amayeri ayo ariyo yose yatuma umusoro unyerera kubireka kuko basenyera igihugu kandi nabo bikabahombya. Yibutsa abantu bose ko igihe babonye hari abafite ibintu bifitanye isano na magendu, birimo n'izo Timbre z'imisoro mpimbano, kubimenyesha inzego zibegereye kugira ngo bihagarikwe bitarangiza ubukungu bw'igihugu. Na none kandi kuri uyu wa Kabiri, urwego rw'ubugenzacyaha rwagaragaje abagabo 2 Nshimiyimana Aphrodis w'imyaka 28 na mugenzi we Munyamboneza Jean Claude rukurikiranyeho ibyaha byo gukoresha nabi imashini ya EBM badatanga inyemezabuguzi. Umukiriya bagurishije imipira yabishyuye 700,000Frw bari bemeranije bamugora kumuha inyemezabuguzi ahubwo bakamuhatira gutwara urupapuro rwanditseho ibyo basohoye. Uwo muguzi yaje gutanga amakuru muri RRA ifata icyamezo cyo kuhafunga kugira ngo babanze basobanure impamvu badatanga inyemezabuguzi kandi bishyuwe. ibyo kwisobanura ntibabigiyemo ahubwo bifatiye icyemezo cyo kwikuriraho iyo ngufuri.  Iki ni icyaha gifatwa nko gukuraho ibimenyetso bibuza gufungura byemewe n'amategeko no kwigomeka ku bubasha bw'amategeko. Umuvugizi w'agateganyo w'urwego rw'ubugenzacyaha Modeste Mbabazi avuga ko ababangamiye ububasha bw'amategeko bakifungurira ingufuri yashyizweho n'urwego rubifitiye ububasha bahanwa n'ingingo ya 545 mu gitabo cy'amategeko ahana. Iyo iki icyaha kibahamye bahanishwa igifungo kuva ku mezi 6 kugera ku mwaka 1. Yongera ho ko uhamwe n'icyaha cyo gucura impapuro mpimbano, ingingo ya 609 na 610 mu gitabo cy'amategeko ahana imuhanisha kuva ku myaka 5 kugera ku myaka 7 y'igifungo n'ihazabu iva ku bihumbi 300 kugera kuri miliyoni 3 z'amanyarwanda.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?