Ahabanza / details /

Rubavu: Abacuruzi biyemeje kuzamura iterambere ry’Igihugu batanga imisoro neza

Kuri uyu wa Kane, Abacuruzi bakora ibijyanye n’amahoteri, utubari, bari na resitora, ubwubatsi na serivisi z’itumanaho mu karere ka Rubavu bemereye Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) ko bagiye kurushaho kunoza imikorere yabo batanga imisoro neza. Ni mu biganiro bagiranye na RRA bigamije kuzamura imyumvire y’abasora nyuma yo kugaragarizwa ibibazo n’I’icyo igihugu kibatezeho mu kugiteza imbere binyuze mu misoro n’amahoro. Ibibazo bigaraga muri ibyo byiciro by’abacuruzi harimo kutiyandikisha nk’abasora, kudakora imenyakanisha musoro, gutubya umusoro, gutinda gusora no gukoresha nabi imashini itanga inyemezabuguzi yifashisha ikoranabuhanga izwi nka EBM. Kayiranga Vianney, umwe muri abo bacuruzi yashimiye RRA gahunda igira yo kubegera no kubaganiriza kugira ngo barusheho gutanga umusanzu wabo. Avuga ko RRA y’ubu itandukanye n’abasoresha mo mu bihe byahise bitwaga ba ‘Rujigo’ aho wasangaga hari urwikekwe n’imikoranire idahwitse hagati y’izo nzego zombi. Avuga ko iterambere rigaragara mu karere ka Rubavu no mu gihugu hose kubera ibyo imisoro ikora birimo kubaka imihanda, amavuriro n’amashuri hafi bimutera ishema n’ishyaka ryo gukomeza kwiyubakira igihugu atanga imisoro, asaba na bagenzi be baba bagitekereza nabi ku bijyanye n’imisoro kumva ko ari inshingano zabo mu kuzamura iterambere n’imari y’igihugu binyuze mu gutanga ibyo basabwa. Ruganintwali Bizimana Pascal, Komiseri mukuru wa RRA, yashimiye abacuruzi ubufatanye bagaragariza Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, asaba ko abakiri inyuma mu myumvire bagerageza bagakurikiza amategeko agenga imisoro, bagafatanya n’abandi kubaka igihugu no kukigira cyiza kurushaho. Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere dukora ku mipaka, hakaba hagaragara magendu cyane cyane y’imyenda yambawe izwi nka Caguwa. Komiseri Mukuru wa RRA yasabye abacurui kurwanya magendu no kuyirinda kuko imunga ubukungu bw’iguhugu,ahubwo bakitabira gukora ubucuruzi buciye mu mucyo kandi bwemewe. Ruganintwali yashimangiye ko magendu igira ingaruka mbi haba ku muntu uyikora kuko akora adatekanye, bikaba byagorana kumuhira igihe kirekira ngo imukize, ndetse no kumunga ubukungu bw’igihugu harimo kunyereza imisoro ndetse no kuba ahaca magendu haca n’ibindi byangiza umutekano w’igihugu. Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gishyira imbere gahunda zo guhura n’abasora no kubasobanurira ibijyanye n’imisoro, kumva ibibazo bafite mu nzego zitandukanye z’imirimo isoreshwa bakoreramo no kubamenyesha impinduka zabaye mu misoro bituma bifatira icyemezo cyo kuba abasora beza bitewe no kumva akamaro bifite n’inshingano zabo.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?