Ahabanza / details /

Amahugurwa ku misoro agiye gufasha abacuruzi ba Kicukiro gusorera igihe

Abacuruzi biyandikishije mu buyobozi bw’imisoro mu mwaka wa 2018 mu karere ka Kicukiro bavuga ko amahugurwa bagize kuri uyu wa gatatu agiye kubafasha gusora umusoro ukwiye kandi ku gihe. Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kirasaba kirakangurira abacuruzi bo mu karere ka Kicukiro kumenyekanisha no kwishyura umusoro ukwiye ugendeye ku bikorwa bibyara inyungu bakora mu gihe hasigaye iminsi mike kugira ngo tariki ntarengwa igere yo kumenyekansha no kwishyura umusoro ku nyungu zabonetse mu mwaka wa 2018. Umutoni Naissa Karekezi, umucuruzi wari witabiriye aya mahugurwa ashima gahunda yo guhugura y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro yemeza ko bimufasha kubahiriza inshingano ze, ati: “Byamfashije gusobanukirwa imisoro, gusobanukirwa n’amategeko kuburyo bizamfasha kuzuza inshingano zanjye zo gusora.” Agaruka ku kamaro k’imisoro, Umutoni agira ati: “Kwishyura umusoro ni inshingano za buri wese ukorera inyungu” asaba buri wese kuba inyangamugayo agatanga umusoro kugira ngo wubake igihugu binyuze mu bikorwa bitandukanye by’iterambere bigera kuri buri wese yaba uwifite n’utifite. Yegize ati: “Buri wese agomba gutanga umusoro kuko ntabwo agomba kwitekerezaho ubwe ahubwo agomba gutekereza ku gihugu n’aho kigana. Imisoro igomba kwishyurwa ikishyurirwa igihe, buri wese amaenye ikiciro arimo, amenye n’icyo asabwa.” Uwiragiye Protogene Abdul Salam, umwe mubacuruzi bakorana na UAP, nawe avuga ko amahugurwa yamufashije kumenya neza kurushaho imisoro bimufasha kutagwa mu bihano mu bihe bizaza. Mu gihe tariki ya 31 Werurwe ari tariki ntarengwa, avuga ko ari byiza kuko amenye neza kurushaho ndetse no kuba yasobanurira utarabimenya. Ati: “Nta wutabona aho u Rwanda rugeze ubu ngubu, gusora bifitiye akamaro umuntu wese ku giti cye Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kibona ko uburyo bwiza bwo kugera ku ntego zo gukusanya imisoro ari uguhugura abasora, akaba ariyo mpamvu kigenda igihugu cyose gihugura abacuruzi nyuma y’uko bumwe mu bushakashatsi bugaragaza ko 50 % by’abasora batazi itandukaniro ry’imisoro n’amahoro naho 60 % bakaba batazi uburenganzira n’inshingano zabo.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?