Ahabanza / Serivisi za EBM / Ibibazo bikunda kwibazwa kuri EBM /

Ibibazo bikunda kwibazwa kuri EBM

Reba ibibazo bikunda kwibazwa kuri EBM n’ibisubizo byabyo

Mu gihe EBM yawe itari gukora neza wakora ibikurikira:
 Waduhamagara ku murongo wacu utishyurwa: 3004 tukagufasha. Ubundi bufasha bw’iyakure wabona, busaba gushyira muri mudasobwa yawe sisitemu ya Team Viewer cyangwa Anydesk ubundi ugahamagara 3004 umukozi wacu akagufasha bidasabye ko uva aho uri.
 Ushobora kandi kutwandikira ibaruwa yawe ukayohereza unyuze muri sisitemu ya "E_Correspondence"

Wabimenyesha Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) mu nyandiko unyuze muri sisitemu ya E-correspondence ukabikora mu gihe kitarenze amasaha 12 uhereye igihe igikoresho cyawe cyibwe. Inyandiko yawe igomba guherekezwa n’icyemezo cyo kwibwa gitangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Andika ibaruwa wandikire umuyobozi wa EBM ubimumenyeshe usabe kubikirwa EBM. Hanyuma uzane icyo gikoresho ku biro by’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bikwegereye bagufashe kubika EBM. Hanyuma ubone kujyana igikoresho cyawe ku batekinisiye bigenga bagikore. 
Usabwa kandi kugarura icyo gikoresho ku biro by’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) wabikijeho EBM kugirngo basubizemo EBM. Ibyo bikorwa mu masaha atarenze 6.

Niba warandukuje ubucuruzi bwawe (utagikora) mu buryo bwemewe ukaba utagikeneye EBM yawe, wagana ibiro by’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro RRA bikwegereye bakayihagarika witwaje icyangombwa wahawe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kigaragaza ko wafungishije ubucuruzi bwawe.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?