Ahabanza / Imisoro y'imbere mu gihugu / Umusoro ku nyungu / Iyandikishe ku musoro ku nyungu /

Iyandikishe ku musoro ku nyungu

Umuntu wese utangiye ibikorwa bibyara inyungu agomba kwiyandikisha ku musoro ku nyungu. Umuntu wese umaze kwandikisha ubucuruzi bwe mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) ahita yandikwa ako kanya no ku musoro ku nyungu. Kanda hano ku bisobanuro birambuye ku kwandikisha ubucuruzi.

Umusoro ku nyungu ugizwe n' Umusoro ku nyungu z’umuntu ku giti cye (PIT) , Umusoro ku nyungu z’amasosiyete (CIT) n’imisoro ifatirwa. PIT isoreshwa abacuruzi ku giti cyabo cyangwa abafatanyabikorwa mu gihe CIT ari iy’amasosiyete.

Abasora basonewe umusoro ku nyungu z'amasosiyete ntibasabwa kwiyandikisha, kumenyekanisha cyangwa kwishyura Umusoro. Ariko,basabwa gutanga raporo y’ibaruramari ryabo binyuze muri sisitemu ya E-tax ku ya 31 Werurwe nyuma y'igihe cy'isora cyangwa amezi atatu akurikira igihe cy’umusoro cyihariye gihabwa usora wabisabye. Abasora basonewe umusoro ku nyungu barimo:


1  ° Leta y’u Rwanda;
2  ° Umujyi wa Kigali;
3  ° Akarere gafite ubuzimagatozi
4  °  Banki Nkuru y’u Rwanda;
5  ° Umuryango ukora gusa ibikorwa byerekeye imyemerere, ubutabazi, ubugiraneza, ubumenyi cyangwa uburezi, uretse iyo bigaragaye ko amafaranga winjije aruta ayo wakoresheje cyangwa iyo ukora ubucuruzi
6  ° Umuryango mpuzamahanga cyangwa umuryango w’ubufatanye mu bya tekiniki, iyo uko gusonerwa guteganywa n’amasezerano mpuzamahanga cyangwa amasezerano uwo muryango wagiranye na Leta y’u Rwanda;
7  ° Ikigega cya pansiyo cyemewe;
8  ° Urwego rwa Leta rufite ubwiteganyirize mu nshingano;

9° Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda”
10 °Ikigega cy’Ubwizerane « Agaciro Development Fund »;
11° Ikigega kigamije guteza imbere imishinga mito n’iciriritse igamije ubucuruzi «BDF Ltd»; 
12° Urwego rukoreshwa ku mpamvu zihariye, uretse iyo bigaragaye ko amafaranga rwinjije aruta ayo rwakoresheje;

13°Fondasiyo y’inyungu zisangiwe

14° Ucunga iby’abandi w’umwuga utuye mu Rwanda ku musaruro winjijwe n’ubwizerane mvamahanga; 

15° Isosiyete ikora ubucuruzi bw’imikino y’amahirwe; 

Abantu bakurikira nabo basonewe umusoro ku nyungu.
 
a.  Umuntu ufite ibyacurujwe ku mwaka bitarenze miliyoni ebyiri zamafaranga y'u Rwanda (FRW 2,000,000);
b.  Umuntu wakira umushahara w’akazi gusa;
C. Umuntu wakira inyungu ikomoka ku ishoramari rikatwaho umusoro ufatirwa.
D. Umuntu ku giti cye utuye mu Rwanda wakira umusaruro ukomoka ku murimo awuhawe n’abakoresha barenze umwe cyangwa wakiraundi musaruro ukomokaku murimo ashobora gukora imenyekanisha ry’umusoro ry’umwaka kugira ngo asabe gusubizwa amafaranga y’umusoro arenga ku wo yagombaga kwishyura.
Umusaruro uri munsi ya Frw 12.000.000 uvuye mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi usonerwa umusoro ku nyungu.

Umusaruro usoreshwa mu Rwanda ukubiyemo ibikorwaby’umuntu ku giti cye biri mu Rwanda cyangwa ibikorwa bikozwe n’umunyarwanda biri mu mahanga. Ibyo bikorwa harimo ibi bikurikira:
1  ° Serivisi n'umurimo;
2  ° Ibikorwa by'umunyabugeni, umuririmbyi, umuhanzi n’umukinnyi;
3  ° Ibikorwa by’imyidagaduro, siporo n’umuco;
4  ° Ibikorwa bikozwen’umuturage utuye mu Rwanda binyuzemu kigo gihoraho mu Rwanda;
5  ° Ikoresha, igurisha, ikodesha n’itanga nta kiguzi by’imitungo yimukanwa ikoreshwa mu bucuruzi;
6  ° Ikoresha, igurisha, ikodesha n’itanga nta kiguzi by’imitungo itimukanwa ikoreshwa mu bucuruzi;
7  ° Ibikorwa by’ubuhinzi, uburobyi n’amashyamba.
8  ° Uburagizwe n’ubundi burenganzira bushingiye ku mutungo utimukanwa n’igurishwa ryabyo iyo ubwo burenganzira bubarirwa mu bucuruzi;
9  ° Ishoramari mu migabane y’amasosiyete;
10  ° Igurisha cyangwaitanga ry’imigabane ku buryobuziguye cyangwa butaziguye;
11  °Ihindurwa ry’inyungu mu migabane ryongeraigishoro cy’abafatanyije ibikorwa, uretse iyo bikozwe n’ikigo cy’imari gifite igishoro cyishyuwe kiri munsi y'igitegetswe na Banki Nkuru y’u

Rwanda;
12  ° Igabana ry’ inyungu mu bafatanyabikorwa;
13  ° Kuguriza, kubitsan’ibindi bikorwa bisa na byo bibyara inyungu;
14  ° Kugurisha, gutangano gukodesha umutungow’ubwenge bwite;
15  ° Serivise z’ikoranabuhanga;
16  ° Ibikorwa by’imikino y’amahirwe
17  ° Ibindi bikorwabyose bibyara inyungu.

Icyakora ubwishyubwose bwakozwe n’umuturarwanda kuri serivisi zakorewe mu mahanga, usibye izakoresherejwe mu mahanga, ni umusaruro usoreshwa.

Umusoro ku nyungu ufite ibyicirobine bitandukanye ku basora b’ingerizitandukanye. Muri byo harimo: Umusoro ukomatanyije, ucishirije, ibaruramari ryoroheje ndetse n’umusoro ku nyungu nyakuri.
Ibyiciro byose ibyacurujwe (igicuruzo) ku mwaka muri buri cyiciro nkuko bigaragaramu mbonerahamwe ikurikira:

Ijanisha

Igihe cy’ubukererwe

0.5 %

Igihe usora yakererewe igihe kitarenze amezi 6 kuva igihe ntarengwa cyo kwishyura.

1%

Igihe yakererewe kwishyura umusoro igihe kirenze amezi atandatu kugeza ku mezi 12

1.5%

Iyo yakererewe igihe kiri hejuru y’amezi 12

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?