Saba guhagarikisha TVA
Iyo utujuje ibisabwa ngo wishyure TVA (ni ukuvuga iyo igicuruzo cyawe kitageze kuri miliyoni 20 z'Amafaranga y'u Rwanda mu gihe cy'amezi 12 yikurikiranya/ cyangwa miliyoni 5 z'amafaranga y'u Rwanda mu gihe cy'amezi 3 yikurikiranya), ushobora gusaba guhagarikisha konti yawe y'umusoro wa TVA.
Guhagarikisha konti y'umusoro wa TVA kimwe n'indi misoro, ubu byashyizwe mu ikoranabuhanga kandi ni serivise isabwa usora atavuye aho ari akanyura muri sisiteme ya E-tax, agahita abona igisubizo.
Reba intambwe ku yindi uko wasaba guhagarikisha TVA
Mbere yo gusaba iyi serivise usora agomba:
- Kuba nta mwenda w'umusoro wa TVA arimo
- Kugaragaza impamvu zituma asaba guhagarikisha TVA
- Gutanga ubusabe bwe anyuze muri E-tax.