Ahabanza / Imisoro y'imbere mu gihugu / Imisanzu y'Ikigo cy'Ubwiteganyirize RSSB / Umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mituweli) /

Umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mituweli)

Ubwisungane mu kwivuza ni uburyo magirirane abantu bishyira hamwe batanga imisanzu biteganyiriza hamwe n’imiryango yabo kugira ngo bashobore kwirinda indwara no kwivuza igihe barwaye. Iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo gufasha abaturage b’amikoro make kugira ngo babashe kubona serivisi z’ubuzima bitabahenze cyane.

Nk'uko bigenwa n'Iteka rya Minisitiri w'Intebe N°105/03 ryo ku wa 30/09/2020
ryerekeye inkunga zitangwa mu bwisungane mu kwivuza, rigena ko Inkunga itangwa n’umukozi w’urwego rwa Leta n’itangwa n’umukozi w’urwego rw’abikorera ingana na zeru n’ibice bitanu ku ijana (0,5%) by’umushahara umukozi atahana. Umukoresha akura iyo nkunga ku mushahara w’umukozi kandi akayishyira kuri konti y’ishami ry’ubwisungane mu
kwivuza.


Ku yandi makuru arebana arebana n’uyu musanzu, wasura urubuga rwa RSSB.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?