Andi mahoro
Aya ni amahoro yakwa kuri serivisi n’ibyemezo bitangwa n’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage nk’impushya, ibyangombwa n’ibindi. Aya mahoro agenwa n’Iteka rya Perezida nº 075/01 ryo kuwa 04/12/2023.
Ninde wishyura ayo mahoro?
Aya mahoro yishyurwa n’umuturage cyangwa abasora basaba izo serivisi.
Ibipimo by’ayo mahoro
Ibipimo bigenda bitandukana bitewe n’ubwoko bwa serivisi yasabwe/yatanzwe.
A. Serivisi n’ibyemezo bisonewe amahoro ni ibi bikurikira
a.Serivisi y’ihererekanya ry’uburenganzira ku mutungo utimukanwa
b.Icyemezo cy’umutungo w’ubutaka gitangwa na komite y’ubutaka
c.Icyemezo cy’umutungo w’ubutaka gitangwa na komite y’ubutaka
d.Icyemezo cyo gusana inyubako
e.Icyemezo cyo kuvugurura inyubako
f.Icyemezo cyo kubaka uruzitiro
g.Uruhushya rwo kubaka mu mudugudu w’icyaro
h.Icyemezo cy’uko umuntu akiriho
i.Icyemezo cy’uko umuntu yapfuye
j.Uruhushya rwo gutwika amakara, amatafari n’amategura
k.Uruhushya rwo gusarura ishyamba
l.Icyemezo cy’ubwishingire bw’umuntu
B.Ibinyabiziga n’amato bisonewe amahoro yakwa kuri parikingi rusange
Ibinyabiziga n’amato bikurikira bisonewe amahoro yakwa kuri parikingi rusange:
a.Ibinyabiziga cyangwa amato bya Leta, iby’ibigo n’iby’imishinga bya Leta bifite ibyapa bibiranga
b.Ibinyabiziga cyangwa amato by’Ambasade
c. Ibinyabiziga cyangwa amato by’imiryango mpuzamahanga ishamikiye ku Muryango w’Abibumbye n’iby’indi miryango mpuzamahanga ifitanye amasezerano yihariye na Leta y’u Rwanda;
d.Ibinyabiziga byihariye byagenewe abafite ubumuga
Kumenyekanishwa amahoro kuri serivisi z’ibyemezo bitangwa n’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage bikorerwa ku ikoranabuhanga hakoreshejwe sisitemu ya RGLMS cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bushobora kugenwa.
Kwishyura amahoro: Nyuma y’imenyekanisha, amahoro kuri serivisi n’ibyemezo bitangwa n’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, umuntu ashobora kuyishyura hakoreshejwe ubu buryo: Mobile Money, Airtel Money, Mobile Banking, MobiCash cyangwa Internet Banking.
Iyo usaba serivisi cyangwa icyemezo atishyuye amahoro mu gihe cyagenwe, ashobora kwimwa iyo serivise/icyangombwa cyangwa agacibwa amande yagenwe.
1. Amahoro ku ikoreshwa ry’umutungo rusange wa Leta: Aya ni amahoro yakwa kuri parikingi rusange n’amahoro y’isoko.
2. Amahoro kuri serivisi: Amahoro ku byemezo , impushya n’ibindi.
3. Amahoro y’umwihariko: Aya ni andi mafaranga yakwa nk’amahoro acibwa ku bikorwa byihariye nko kwamamaza, ubucuruzi bwo gutwara ibintu runaka byihariye nk’amatafari , amahoro yakwa ku byasaruwe bikomoka ku mashyamba.
4. Andi mahoro: aya ni amahoro ashobora kugenwa kubera impamvu runaka yihariye itaragenwe n’itegeko.
1. Amahoro ku ikoreshwa ry’umutungo rusange wa Leta
Amahoro | Igipimo |
Parikingi rusange yo ku muhanda (itubakiye) | |
Imodoka nto | FRW 200/ku isaha FRW 1,000/ku munsi, FRW 15,000/ku kwezi |
Ikamyo nto na minibisi | FRW 300/ku isaha, FRW 1,500/ku munsi, FRW 20,000/ku kwezi. |
Ikamyo nini idafite remoruki, bisi nini na za taragiteri | FRW 500/ku isaha, FRW 2,500/Ku munsi, FRW 25,000/ku kwezi |
Ikamyo ifite remoruki n’imashini nini zikoreshwa mu mirimo yo kubaka inzu cyangwa imihanda | FRW 1,000/ku isaha, FRW 5,000/ku munsi, FRW 30,000/ku kwezi |
Parikingi rusange yubakiye | |
Imodoka itwara abagenzi muri rusange ifite ibyicaro bitarenze 18 n’amavatiri akora tagisi | FRW 500/ku munsi |
Imodoka ifite ibyicaro 19 kugeza kuri 50 itwara abagenzi muri rusange | FRW 1,000–3,000/ku munsi |
Imodoka idatwara abagenzi muri rusange yinjiye muri parikingi rusange | FRW 200/uko imodoka yinjiye |
Parikingi rusange y’ubwato | |
Ubwato bufite moteri bwikorera toni zitarenze eshanu | FRW 150/ku munsi, FRW 4,000/ku kwezi |
Ubwato bufite moteri bwikorera toni zirenze eshanu | FRW 200/ku munsi, FRW 5,000/ku kwezi |
Ubwato butoya budafite moteri | FRW 100/ku munsi, FRW 3,000/ku kwezi |
Ubucuruzi bw’amatungo | |
Inka | FRW 3,000 |
Ihene | FRW 500 |
Intama | FRW 500 |
Ingurube | FRW 700 |
Ikoreshwa ry’ibagiro ry’urwego rw’imitegekere y’Igihugu rwegerejwe abaturage | |
Inka | FRW 2,000 |
Ihene | FRW 500 |
Ingurube | FRW 1,000 |
Intama | FRW 500 |
2.Amahoro yakwa kuri serivisi zitangwa n’inzego z’imitegekere zegerejwe abaturage
Serivisi | Igipimo |
Gushyingirwa imbere y’ubutegetsi ku munsi udasanzwe (umunsi unyuranye n’uwagenwe) | FRW 50,000 |
Uruhushya rwo kubaka | FRW 20.000: ku buso bw’ubutaka bwubakwaho mu kibanza butarenze m2 100 FRW100.000: ku buso bw’ubutaka bwubakwaho mu kibanza buhera hejuru ya m2100 kugeza kuri m2 200 FRW 150.000: ku buso bw’ubutaka bwubakwaho mu kibanza buhera hejuru ya m2 200 kugeza kuri m2 500 FRW 200.000: ku buso bw’ubutaka bwubakwaho burenze m2 500 |
Inyandiko, ibyemezo na serivisi | |
Inyandiko y’irangamimerere | FRW 1,500 |
Inyandiko ihinnye y’irangamimerere | FRW 1,000 |
Icyemezo cy’amavuko, Icyemezo cy’uko umuntu yashyingiwe, icyemezo cy’uko umuntu ari ingaragu, icyemezo cy’uko umuntu yatandukanye n’uwo bashyingiranywe, Ikarita ndangamuntu | FRW 500 buri cyangombwa
|
Icyemezo gisimbura ikarita ndangamuntu yatakaye | FRW 3,000 |
Inyandiko zishyizweho umukono na noteri wa Leta | |
Kwemeza ko inyandiko ari impamo/kwemeza ko kopi y’inyandiko ihuye n’iy’umwimerere | FRW 1,500 |
Guhamya imikono | FRW 1,200 |
Gushyira umukono wa noteri kuri sitati/ Gushyira umukono wa Noteri ku masezerano ayo ari yo yose/Gutanga izindi nyandiko z’umunoteri ziteganywa n’amategeko | FRW 500/ buri rupapuro |
3.Amahoro adasanzwe
Serivisi | Igipimo |
Ibyapa byamamaza | Ibyapa byamamaza hadakoreshejwe ikoranabuhanga: FRW 20,000, FRW 15,000, FRW 10,000/kuri metero kare/ ku mwaka bitewe n’agace icyapa giherereyemo (Umujyi wa Kigali, imijyi yunganira Kigali, ahandi hasigaye hose mu gihugu). Ibyapa byamamaza hakoreshejwe ikoranabuhanga: FRW 100,000/Ku mwaka Ibindi byapa byamamaza byanditseho ubutumwa budahoraho bisabirwa Uruhushya ku rwego rubifitiye ububasha: Frw 5.000 ku munsi |
Ikoreshwa ry’Indangururamajwi mu kwamamaza | |
Mu mujyi wa Kigali | FRW 100,000/ku munsi |
Mu mijyi yunganira Kigali | FRW 50,000/ku munsi |
Ahandi hose hasigaye mu gihugu | FRW 10,000/ku munsi |
Icyapa kiranga ubwato | Ubwato bufite moteri: FRW 15.000 |
Ikoreshwa rya banderore | FRW 7,500/ku munsi |
Iminara y’itumanaho |
|
Ubucuruzi bwo gutwara ibikomoka kuri kariyeri | FRW 1.000: kuri m3 y’ibikomoka kuri kariyeri biri mu modoka. (Bibarwa kuri buri nshuro imodoka ipakiye). |
Ubucuruzi bwo gupakira amatafari /amategura |
|
Ibyasaruwe bikomoka ku mashyamba |
|
4.Andi mahoro
Usibye amahoro yavuzwe haruguru, hari andi mahoro ashobora kwakirwa n’inzego z’imitegekere zegerejwe abaturage nk’uko biteganywa n’andi mategeko mu Rwanda.