Ahabanza / Imisoro y'imbere mu gihugu / Icyangombwa cyo kutabamo umwenda w’umusoro (TCC)&Quitus / Andi makuru arebana n’icyemezo cy’ubudakemwa mu misoro (Quitus) /

Andi makuru arebana n’icyemezo cy’ubudakemwa mu misoro (Quitus)

Icyemezo cy’ubudakemwa mu misoro (Quitus) ni icyangombwa gihabwa usora wagaragaje ubunyangamugayo bwo ku rwego ruhanitse mu kubahiriza inshingano ze zirebana n’imisoro. Iki cyangombwa cyemeza ko uwagihawe yishyura neza imisoro isabwa kandi akayishyurira ku gihe.
 

Niba uri usora wanditswe ufite TIN ukaba wishyurira ku gihe kandi neza imisoro yose usabwa, ushobora gusaba Quitus.

Ibisabwa ku muntu ushaka gusaba Quitus bishyirwaho buri mwaka. Muri uyu mwaka wa 2025, wabona ibisabwa hano. Ifishi yuzuzwa mu gusaba Quitus nayo wayisanga hano.

Uwahawe iki cyangombwa agira uburenganzira bwo gukurirwaho imisoro ikurikira: umusoro ufatirwa wa 5% utangwa mu gihe cyo gukura ibicuruzwa muri Gasutamo, n’umusoro wa 3% utangwa n’uwatsindiye isoko rya Leta.
 

Quitus ni icyangombwa kimara umwaka. Ni ukuvuga ko kirangira ku itariki ya nyuma y’Ukuboza, hatitawe ku gihe umuntu yagisabiye.Iki cyangombwa gisabirwa ku ikoranabuhanga usora atagombye kujya ku biro bya RRA. igihe usora yamaze kugisaba, akanishyura ikiguzi cyacyo kingana n’ibihumbi 10 by’amanyarwanda (10,000Frw) ashobora kukibona mu gihe cy’iminsi 5 y’akazi.
 

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?