Saba icyemezo cy’ubudakemwa mu misoro (Quitus)

Gusaba icyemezo cy’ubudakemwa mu misoro (Quitus) bikorerwa ku ikoranabuhanga muri sisiteme ya E-tax aho ugisaba yohereza ubusabe bwe atagombye kujya ku biro by’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro. Niba uri usora wanditse, wishyura imisoro nk’uko bikwiye kandi ukabikorera ku gihe, ushobora gusaba iki cyangombwa.
 

Icyangombwa cy’ubudakemwa mu misoro (Quitus) cyishyurwa. ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda (10,000Frw). Aya mafaranga aba agomba kwishyurwa umunsi usora yasabiyeho iki cyangombwa.

Nyuma yo kohereza ubusabe bwa Quitus, uhita ubona urupapuro rutangwa na sisitemu ruriho nimero yo kwishyuriraho. Mu kwishyura Quitus, wakoresha uburyo butandukanye bukurikira: Telefone (Mobile Money, Airtel Money), kwishyurira ku ikoranabuhanga (Bank transfer) cyangwa ukajya kuri banki witwaje amafaranga mu ntoki. RRA ishishikariza abasora kwishyura bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga.
 

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?