Ahabanza / Imisoro y'imbere mu gihugu / Serivisi z’ibinyabiziga / Kwandikisha ikinyabiziga gishya /

Kwandikisha ikinyabiziga gishya

Ikinyabiziga hano kivugwa (igishya/cyinjijwe mu gihugu kivuye hanze/icyateranyirijwe mu gihugu) ni ikitarigeze cyangikwa na rimwe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro. Kwandikisha ikinyabiziga gishya bikorerwa aha hakurikira: Ku ishami rya RRA rikorera I Gikondo-Magerwa ku biro bya Gasutamo, I Masaka kuri Dubai Port no ku cyicaro gikuru cya RRA ku Kicukiro-Sonatubes. (mu nyubako yitwa Silverback).
 
Usaba kwandikisha ikinyabiziga cye ahabwa iyi serivise iyo yamaze kwishyura amahoro yose ya Gasutamo areba ikinyabiziga cye kizanywe mu gihugu. Muri aya mafaranga yishyurwa, habarirwamo n’ajyanye na serivise nyirizina yo kwandikisha ikinyabiziga.
 
Abasora bemerewe na RRA kwishyura mu byiciro (Abari muri gahunda izwi nka Instalment Payment Plan), bo amafaranga ajyanye na serivise yo kwandikisha ikinyabiziga bayishyura atandukanye n’amahoro ya Gasutamo.

Nyiri ikinyabiziga asabwa ibi bikurikira:

  • Kuba afite TIN
  • Ifoto ngufi ya Pasiporo (Iyo ari umuntu ku giti cye)
  • Ibigo (kampani) bisabwa Icyemezo kibemerera gukora gitangwa na RDB, Imiryango itari iya Leta isabwa Icyemezo cya Burundu kibemerera gukora gitangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, naho Koperative zigasabwa Icyemezo gitangwa na n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA). Ku muntu/ibigo bitabarizwa muri ibi byiciro (abadipolomate cyangwa ibindi bigo bya Leta) , hasabwa ibindi byangombwa byemewe n’amategeko
  • Fotokopi y’irangamuntu (Ku muntu ku giti cye) kugira ngo harebwe niba imyirondoro yanditse kuri TIN y’uwo muntu ihwanye n’iyatanzwe mu gihe cyo kumenyekanisha ikinyabiziga muri Gasutamo.
  • Ifishi igenewe kwandika ibinyabiziga iteyeho kashe
  • Ifishi itangwa na Gasutamo igenewe kumenyekanisha ib
  • inyabiziga bishya byinjiye mu gihugu izwi nka DMC
  • Inyemezabuguzi (yerekana uwagurishije ikinyabiziga)
  • Inyandiko izwi nka “Arrival Notice”
  • Fagitire y’uwazanye/uwapakiye ikinyabiziga agikura hanze y’igihugu (Bill of loading)
  • Ifishi yo muri Gasutamo izwi nka T1
  • Ifishi y’igenzura ry’ikinyabiziga iriho na kashe ya Kampani; (Iyi isabwa gusa ku binyabiziga byateranyirijwe mu Rwanda cyangwa ibinyabiziga byaturutse hanze ariko nyirabyo akaba ari muri Gahunda yo kwishyura mu byiciro amahoro ya Gasutamo itangwa na RRA)

  • Inyandiko izwi nka “Customs release Order” n’Inyemezabwishyu yerekana ko usaba serivise yo kwandikisha ikinyabiziga gishya yishyuye n’amafaranga y’ikiguzi cy’iyo serivise.

Ibisabwa mu kwandikisha ibi binyabiziga bisa n’ibisabwa kwandikisha ibinyabiziga biturutse mu mahanga, uretse ifishi ya T1 isimburwa hano n’indi fishi izwi nka “Carte d’Entrée”.

Aha kandi hasabwa indi fishi iziwi nka Exit Confirmation form itangwa n’Ishami rya RRA rya Gasutamo/ Serivise z’ibisohoka mu gihugu.

Guhindura ubwoko (model) bw’ikinyabiziga, nabyo bisaba kwishyura amahoro ya gasutamo agendanye n’izo mpinduka zakozwe ku kinyabiziga. Urugero:Niba ufite imodoka ya Pickup ukayihinduramo JEEP y’ubukerarugendo. Impinduka zaba izakorewe imbere mu gihugu cyangwa hanze y’igihugu, ikinyabiziga kigomba kujyanywa ku biro bya Gasutamo bya RRA kugirango hishyurwe amahoro ya Gasutamao ajyanye n’izo mpinduka.

Nyuma y’uko nyiri ikinyabiziga amaze kwishyura no kubona inyandiko itangwa n’ibiro bya Gasutamo izwi nka “Customs Release order”, abona ikarita nshya (Carte jaune) iranga ikinyabiziga cye gishya/cyahinduriwe ubwoko “model”.

Nyiri ikinyabiziga /usaba iyi serivise asabwa ibi bikurikira:

  • Ifishi igenewe kwandika ibinyabiziga iteyeho kashe n’ifoto ngufi (ya pasiporo) igihe usaba iyi serivise ari umuntu ku giti cye. Iyo usaba iyi serivise ari Kampani, Umuryango utari uwa Leta, cyangwa Koperative, nta foto ya ngufi ya pasiporo isabwa.
  • Ifishi itangwa na Gasutamo igenewe kumenyekanisha ibinyabiziga bishya byinjiye mu gihugu iteyeho kasha izwi nka DMC
  • Inyemezabuguzi ya EBM (Iyi ntabwo ikenerwa iyo uwateranyije ikinyabiziga ari nawe uzagikoresha)
  • Fotokopi y’indangamuntu y’uwaguze ikinyabiziga (iyo ari umuntu ku giti cye). Iyo ari Kampani hasabwa Icyangombwa gitangwa na RDB, Umuryango utari uwa Leta hasabwa Icyangombwa cya RGB naho kuri Koperative hasabwa Icyangombwa gitangwa na RCA cyangwa ibindi byangombwa byemewe n’amategeko mu gihe uwaguze atabarirwa muri ibi byiciro.

Iyo usaba yujuje ibi byangombwa byose, ahabwa: Pulake y’ikinyabiziga n’ikarita y’ikinyabiziga (Carte Jaune). Iyo usaba iyi serivise yigeze gutunga izindi pulake, yemerewa guhitamo iyo yifuza gukoresha kuri iki kinyabiziga.

Iyi serivise isabirwa mu ikoranabuhanga muri sisiteme ya ReSw (www.sw.gov.rw). Mbere yogutangira ubusabe, ukeneye iyi serivise abanza kujya ku biro bya RRA bya Gasutamo akishyura amahoro ya Gasutamo asabwa. Iyo amaze kwishyura agahabwa icyangombwa kizwi nka Release Order, abona gutangira ubusabe bwe muri sisiteme, agasabwa ibikurikira:

  • TIN y’usaba iyi serivise/nyiri ikinyabiziga
  • Ifoto ngufi ya pasiporo (iyo usaba ari umuntu ku giti cye)
  • Indangamuntu/Pasiporo y’usaba serivise/nyiri ikinyabiziga (iyo ari umuntu ku giti cye), Kampani isabwa Icyangombwa gitangwa na RDB, Imiryango itari iya Leta isabwa Icyangombwa gitangwa na RGB naho Koperative zigasabwa Icyangombwa gitangwa na RCA, cyangwa ibindi byangombwa byemewe n’amategeko ku batibona muri ibi byiciro.
  • Fotokopi y’Irangamuntu/pasiporo: Imyirondoro iriho igomba kuba ihuye n’iyatanzwe mu gihe cyo kumenyekanisha ikinyabiziga muri Gasutamo.
  • Ifishi igenewe iyandikwa ry’ibinyabiziga iteyeho kashe itangwa n’ibiro bya Gasutamo.
  • Ifishi ya Gasutamo iranga ibinyabiziga byinjiye mu gihugu izwi nka DMC
  • Inyemezabwishyu y’uwagurishije ikinyabiziga (supplier’s invoice)
  • Inyandiko iranga ibinyabiziga byinjiye mu gihugu izwi nka  Arrival notice
  • Fagitire y’uwazanye/uwapakiye ikinyabiziga agikura hanze y’igihugu (Bill of loading)
  • Ifishi itangwa na Gasutamo izwi nka T1
  • Ifishi y’igenzura ry’ikinyabiziga iriho na kashe ya Kampani (Ku binyabiziga byateranyirijwe mu Rwanda n’iby’abasora bari muri Gahunda yo kwishyura mu byiciro).
  • Inyemezabwishyu zigaragaza ko usaba serivise yo kwandikisha ikinyabiziga yishyuye amafaranga y’ikiguzi cyayo
  • Ibaruwa ya Komiseri muri RRA ushinzwe za Gasutamo yemerera usaba iyi serivise kwandikisha ikinyabiziga cye by’agateganyo n’ubusonerwe bw’amahoro ya Gasutamo kuri icyo kinyabiziga
  • Ibaruwa y’ingwate/ubwishingizi itangwa n’Ikigo gitanga ubwishingizi ku binyabiziga, banki cyangwa umukoresha (iyo usaba serivise ari umuntu ku giti cye). Iyi baruwa igaragaza ingano y’umusoro/amahoro byishingiwe kuri icyo kinyabiziga.
  • Ibaruwa ya Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga (MINAFFET) yandikiwe Komiseri Mukuru wa RRA isaba Pulake y’ikinyabiziga kigomba kwandikwa by’agateganyo (Iyi baruwa ikenerwa ku binyabiziga bishyirwaho Pulake za UN, CD, CMD na CC).
  • Ibindi byangombwa byemewe n’amategeko (ku binyabiziga bitibona mu byiciro byavuzwe haruguru).

Iyo ibi byangombwa byose byuzuye, ikinyabiziga kimaze kwandikwa, nyiri ikinyabiziga ahabwa Pulake y’ikinyabiziga n’ikarita iranga ikinyabiziga (Carte jaune).

Iyo habayeho ubugure, uwaguze ikinyabiziga cyanditswe by’agateganyo nawe akifuza ko icyo kinyabiziga gikomezanya iyo sitati kandi yujuje ibisabwa, binyura mu nzira zikurikurikira:

  • Uwagurishije ikinyabiziga cyanditse by’agateganyo yandikira RRA/Ishami rya Gasutamo ayisaba guhagarika Uburyo bw’Agateganyo ikinyabiziga cye cyanditswemo, asaba no gusubiza RRA pulake n’ikarita iranga ikinyabiziga (Carte jaune) cye.
  • Iyo abonye igisubizo cya RRA kimwemerera ubusabe bwe, nyiri ikinyabiziga asubiza pulake yacyo (IT) n’ikarita iranga ikinyabiziga (igomba kuba itararengeje igihe) kuri RRA/ serivise zishinzwe ibinyabiziga, agahabwa icyangombwa kibyemeza (inactivity certificate)
  • Uwaguze ikinyabiziga iyo amaze kugihabwa na hamwe na cya cyangombwa cyahawe nyiri ikinyabiziga (inactivity certificate), atanga ubusabe bwe ku ikoranabuhanga muri sisiteme ya ReSW, asaba ko icyo kinyabiziga yaguze kimwandikwaho ariko kikandikwa by’agateganyo.

Iyo uwaguze ikinyabiziga cyanditswe by’agateganyo yifuza pulake isanzwe itari IT, hasabwa ibi bikurikira:

  • Icyangombwa cyemeza ko nyiri ikinyabiziga yasubije RRA pulake ya IT n’ikarita iranga ikinyabiziga (Inactivity certificate)
  • Inyandiko yo muri Gasutamo izwi nka Customs Release Order
  • Fotokopi y’irangamuntu/Pasiporo y’uwagurishije n’uwaguze ikinyabiziga (iyo ari umuntu ku giti cye) kugira ngo harebwe niba imyirondoro yanditse kuri TIN y’uwo muntu ihwanye n’iyatanzwe mu gihe cyo kumenyekanisha ikinyabiziga muri Gasutamo. Iyo ari Kampani isabwa Icyangombwa gitangwa na RDB, Imiryango itari iya Leta isabwa Icyangombwa gitangwa na RGB naho Koperative zigasabwa Icyangombwa gitangwa na RCA, cyangwa ibindi byangombwa byemewe n’amategeko ku bantu batibona muri ibi byiciro bivuzwe haruguru
  • Uwaguze ikinyabiziga agomba kuba afite TIN
  • Ifoto ngufi ya pasiporo (Iyi ari umuntu ku giti cye)

Usaba kwandikisha ikinyabiziga asaba iyi service mu buryo bw’ikoranabuhanga anyuze muri sisitemu ya E-tax (www.etax.rra.gov.rw). Ibisabwa ni ibi bikurikira:

a.Ibinyabiziga bifite pulake za IT /GP: ibi binyabiziga bigomba kubanza kunyuzwa muri Gasutamo bikishyura amahoro ya gasutamo asabwa.

b.Ku binyabiziga bifite pulake za GR hasabwa ibi bikurikira:

-Amasezerano y’ubugure

-Ihererekanya (mutation) ryakozwe na Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA)

-Inyandiko itangwa na RRA/Ishami rishinzwe gucunga imari (To Whom)

-Dosiye ya kera y’ikinyabiziga (Physical file)

-Inyandiko (form) y’igenzura ry’ikinyabiziga itangwa n’ishami rya RRA rishinzwe kurwanya magendu (RIED)

-Indangamuntu/Pasiporo y’ugura (iyo ari umuntu ku giti cye), Kampani isabwa Icyangombwa gitangwa na RDB, Imiryango itari iya Leta isabwa Icyangombwa gitangwa na RGB naho Koperative zigasabwa Icyangombwa gitangwa na RCA.

-Ifoto ngufi ya pasiporo (ku muntu ku giti cye), kuri Kampani, Imiryango itari iya Leta cyangwa Koperative hakenerwa Kashe.

-TIN y’uwaguze ikinyabiziga

-Raporo y’icyamunara

c.Ku binyabiziga bifite Pulake ya Polisi y’Igihugu (RNP)

Ibisabwa ni ibi bikurikira:

-Amasezerano y’ubugure bw’ikinyabiziga

-Raporo ya Cyamunara

- Inyandiko itangwa na RRA/Ishami rishinzwe gucunga imari (To Whom)

- Inyandiko (form) y’igenzura ry’ikinyabiziga itangwa n’ishami rya RRA rishinzwe kurwanya magendu (RIED)

-Indangamuntu/Pasiporo y’ugura (iyo ari umuntu ku giti cye), Kampani isabwa Icyangombwa gitangwa na RDB, Imiryango itari iya Leta isabwa Icyangombwa gitangwa na RGB naho Koperative zigasabwa Icyangombwa gitangwa na RCA.

-Ifoto ngufi ya pasiporo (ku muntu ku giti cye), kuri Kampani, Imiryango itari iya Leta cyangwa Koperative hakenerwa Kashe.

-TIN y’uwaguze ikinyabiziga

-Inyemezabwishyu y’icyamunara

d.Ku kinyabiziga gifite Pulake ya RDF

Ibisabwa ni ibi bikurikira:

-Amasezerano y’ubugure

-Raporo y’Icyamunara

- Inyandiko (form) y’igenzura ry’ikinyabiziga itangwa n’ishami rya RRA rishinzwe kurwanya magendu (RIED)

-IFotocopi y’indangamuntu/Pasiporo y’uwaguze (iyo ari umuntu ku giti cye), Kampani isabwa Icyangombwa gitangwa na RDB, Imiryango itari iya Leta isabwa Icyangombwa gitangwa na RGB naho Koperative zigasabwa Icyangombwa gitangwa na RCA.

-Ifoto ngufi ya pasiporo (ku muntu ku giti cye), kuri Kampani, Imiryango itari iya Leta cyangwa Koperative hakenerwa Kashe.

-TIN y’uwaguze ikinyabiziga

- Inyemezabwishyu y’icyamunara

-Icyangombwa gitangwa na Minisiteri y’Ingabo (Release Note)

e.Ibinyabiziga byose bifite pulake zikurikira: IT/GP/UN/CD, CMD, CC, RL…IT bigomba kubanza kwishyura amahoro ya Gasutamo kugira ngo bijye mu cyiciro cy’ibinyabiziga bifite pulake zisanzwe (Consumption Regime):

Nyuma yo kwishyura ayo mahoro ya Gasutamo, usaba serivise yo kwandikisha iki kinyabiziga asabwa ibikurikira:

-Inyandiko y’Imenyekanisha ry’Ikinyabiziga itangwa na Gasutamo

-Inyandiko itangwa na Gasutamo izwi nka Release Note

-Kuzuza neza ifishi y’ikinyabiziga iboneka muri sisiteme ya ReSW

-Amasezerano y’ubugure

- Indangamuntu/Pasiporo y’ugura (iyo ari umuntu ku giti cye), Kampani isabwa Icyangombwa gitangwa na RDB, Imiryango itari iya Leta isabwa Icyangombwa gitangwa na RGB naho Koperative zigasabwa Icyangombwa gitangwa na RCA.

-Inyandiko itangwa ku kinyabiziga cyinjiye mu gihugu (Arrival Notice) itangwa n’Ububiko bw’ibicuruzwa (Bonded Warehouse).

f.Mu gihe ikinyabiziga cyatejwe cyamunara cyari gitunzwe n’umuntu ku giti cye ( kinyabiziga cyari cyanditswe nk’ingwate muri RDB):

Usaba serivise yo kwandikisha ikinyabiziga asabwa ibi bikurikira hasabwa ibi bikurikira:

-Icyemezo cy’iyandikwa ry’ingwate gitangwa na RDB

-Icyemezo cya RDB gitanga uburengazirwa bwo guteza cyamunara icyo kinyabiziga

-Amasezerano y’ubugure yasinyweho n’umunyamategeko wagenwe na RDB

-Inyandikomvugo ya cyamunara yasinyweho n’umunyamategeko wagenwe na RDB

-Raporo ya Cyamunara yasinyweho n’umunyamategeko wagenwe na RDB

-TIN y’uwaguze ikinyabiziga

-Fotokopi y’irangamuntu/pasiporo y’uwaguze ikinyabiziga (iyo ari umuntu kugiti cye), Kampani isabwa Icyangombwa gitangwa na RDB, Imiryango itari iya Leta isabwa Icyangombwa gitangwa na RGB naho Koperative zigasabwa Icyangombwa gitangwa na RCA.

Iyo ibi bisabwa byose byujujwe, usaba serivise iyo yayemerewe, abona ubutumwa bugufi bumubwira itariki azajya gufatiraho Pulake nshya ku biro bya RRA. Iyo uwasabye iyi serivise yigeze gutunga izindi pulake, ahitamo imwe yifuza gukoresha kuri iki kinyabiziga.                                                                                                                       

Izi pulake ni iziba zanditseho amazina nyakuri ya nyiri ikinyabiziga cyangwa andi mazina yihariye nka Miss Rwanda n'ayandi.
Iyo ikinyabiziga ari gishya/ari bwo cyinjiye mu gihugu, nyiracyo agomba kugaragariza umukozi wa RRA ubishinzwe wo mu Ishami rya Gasutamo, ibi bikurikira:

  • Inyandiko ya Gasutamo izwi nka Customs Release Order
  • Inyemezabwishyu y’amafaranga yo kwandikisha ikinyabiziga n’andi mahoro ya Gasutamo
  • Ibaruwa ya nyiri ikinyabiziga yandikiwe Komiseri Wungirije muri RRA ushinzwe Imenyekanisha n’Iyishyurwa ry’Imisoro isaba Pulake iriho amazina ya nyir’ikinyabiziga ifite imibare itarenze 8 (Urugero: Bora 007)

Iyo uwasabye iyi serivise amaze kubona ibaruwa ya RRA yemera ubusabe bwe, asabwa kwishyura Miliyoni 5 z’amafaranga y'u Rwanda (FRW 5,000,000) no kwemeza ko yakiriye ibaruwa ya RRA hanyuma agahabwa pulake yasabye n’ikarita y’ikinyabiziga (carte jaune).

Amafaranga yo kwandikisha ibinyabiziga byinjira n’ibisanzwe mu Rwanda abarwa  ku buryo bukurikira: 

Ingufu za moteri (cc)

Amafaranga

Hagati

na

0

1,000

FRW 75,000

1,001

1,500

FRW 285,000

1,501

3,000

FRW 445,000

3,001

4,500

FRW 748,000

4,501

no kurenga 

FRW 997,000

Ibinyabiziga bikoresha  ingufu z’amashanyarazi

-

FRW 285,000

Ibinyabiziga bikoresha  ingufu z’amashanyarazi

-

FRW 75,000

Ibindi byiciro 

-

FRW 1,000,000

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?