Izindi serivisi z’ibinyabiziga
Hano urahasanga amakuru ajyanye n’izindi serivise z’ibinyabiziga harimo izikurikira: guhindura shasi, gusaba gukura mu muhanda ikinyabiziga by’igihe gito, gusaba guhagarika burundu shasi y’ikinyabiziga, gusaba guhindura pulake za IT, UN, CD na CMD, gusaba gutambamira/gukuraho itambamira ku kinyabiziga, gusaba gusubiza ikinyabiziga mu muhanda, gusaba indi pulake/icyangombwa cy’ikinyabiziga mu bihe byatakaye no gusaba guhindurirwa amakuru yanditse ku cyangombwa cy’ikinyabiziga.
Muri rusange Shasi ifatwa nk’ikinyabiziga nyirizina. Bityo, kuyihindura bifatwa nko guhindura ikinyabiziga.
Usaba serivise yo guhindura Shasi y’ikinyabiziga cye, asabwa ibikurikira:
- Nyiri Shasi/ikinyabiziga yandikira Komiseri muri Ushinzwe Imisoro y’Imbere mu gihugu muri RRA asobanura impamvu ashaka guhindura Shasi y’ikinyabiziga cye, agashyiraho n’imigereka ijyanye n’izo mpamvu. Iyo ari impamvu y’impanuka yatumye Shasi yangirika, usaba iyi serivise ashyiraho umugereka wa Raporo yakozwe n’Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe Umutekano wo mu muhanda/ Ishami rishizwe ubugenzuzi bw’ibinyabiziga.
- Nyiri Shasi/ikinyabiziga agaragaza inyemezabuguzi ya EBM yaguriyeho Shasi nshya (izashyirwa mu kinyabiziga)
- Iyo uwasabye guhindura Shasi amaze kubona igisubizo cyanditse cya RRA, atwara iyo baruwa mu Ishami rya RRA rishinzwe Iperereza (RIED), kugira ngo ahabwe iyo serivise yo guhindurirwa Shasi. Iyo serivise itangwa iyo umukozi wa RRA amaze kugenzura icyo kinyabiziga.
Iyi serivise isabwa iyo ikinyabiziga cyagize ibibazo bya mekanike, impanuka cyangwa ibindi bibazo bituma ikinyabiziga kitabasha kugenda/gukora. Gusaba iyi serivise biba bigamije ko nyiri ikinyabiziga adakomeza kubarirwa imisoro y’ikinyabiziga nyamara kidakora.
Iyi serivise isabirwa gusa ku biro bikuru bya RRA biherereye I Kigali, ku ishami rishinzwe ibinyabiziga rikorera i Masaka kuri Dubai Port, cyangwa ku biro bya RRA by’Intara zose. Usaba iyi serivise yitwaza ibyangombwa bikurikira:
- Pulake n’ikarita iranga ikinyabiziga (carte jaune)
- Amakuru y’ubwishingizi bw’imyaka 5 iheruka bw’ikinyabiziga: iyo ikinyabiziga ari icy’ubucuruzi (urugero: Taxi), iyo ikinyabiziga ari icya promenade (gikoreshwa n’umuntu) hasabwa Ubwishingizi bw’ikinyabiziga bw’umwaka 1.
- Usaba iyi serivise agomba kuba nta birarane by’imisoro afitiye RRA (imisoro y’ikinyabiziga cyangwa indi misoro)
- Iyo usaba serivise atahibereye, aha ububasha (mu nyandiko) umuhagarariye
- Iyo usaba serivise amaze kuyemererwa na RRA, ikinyabiziga cye gihagarikwa muri sisiteme y’imisoro ya E-tax, nyiracyo agahabwa icyemezo kibigaragaza (suspension certificate).
Iyo nyuma y’igihe runaka ikinyabiziga cyongeye gukora, nyiracyo asabwa gusubiza ku biro bya RRA icyemezo yari yarahawe mbere ubwo ikinyabiziga cyahagarikwaga muri sisiteme y’imisoro.
Iyi serivise isabwa gusa n’Ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzuzi bw’ibinyabiziga. Ubusabe bwohererezwa Komiseri Mukuru wa RRA binyuze muri sisiteme ikurikira: https://ecms.rra.gov.rw/home?lang=rw bukaba bugizwe n’ibi bikurikira:
- Ibaruwa isaba guhagarika burundu Shasi y’ikinyabiziga cyangiritse
- Raporo ya Polisi y’ubugenzuzi bwakorewe ikinyabiziga
- Iyo nyiri ikinyabiziga nta birarane by’imisoro abereyemo RRA, uwasabye iki kinyabiziga (Polisi) asabwa gutanga Pulake n’ikarita (carte jaune) by’ikinyabiziga cyangiritse.
- Iyo nyiri ikinyabiziga abereyemo RRA ibirarane by’imisoro, asabwa kubanza kubyishyura.
Nyuma yo guhagarika burundu Shasi y’ikinyabiziga muri sisiteme y’imisoro, nyiracyo ahabwa na RRA icyangombwa kibyemeza (End of chassis certificate).
Iyi serivise isabwa n’umuntu wari warahagarikiwe by’agateganyo ikinyabiziga muri sisiteme y’imisoro. Iyi serivise isabirwa ku cyicaro gikuru cya RRA i Kigali, aho ishami ry'ibinyabiziga rikorera i Masaka kuri Dubai Port, no ku biro bya RRA by’intara zose. Nyiri ikinyabiziga asabwa ibi bikurikira:
- Ibaruwa yandikiwe Komiseri Ushinzwe Imisoro y’Imbere mu gihugu isaba kongera kubyutsa (re-activate) muri sisiteme ikinyabiziga cyari cyarahagaritswe by’agateganyo
- Icyemezo cy’umwimerere cyo guhagarika by’agateganyo ikinyabiziga yari yarahawe mbere (inactivity certificate)
- Inyemezabwishyu y’amafaranga ibihumbi 30 y’amanyarwanda (iyo ikinyabiziga ari imodoka), ibihumbi 15 y’amanyarwanda (iyo ikinyabiziga ari moto) n’ibihumbi 5 by’ikarita y’ikinyabiziga (carte jaune).
- Ikinyabiziga kigomba gukorerwa igenzurwa (kugirango hemezwe niba koko Shasi yacyo itarahindutse)
Iyo ibi byangombwa byose byuzuye, nyiri ikinyabiziga asubizwa pulake y’ikinyabiziga cye akongera guhabwa n’ikarita nshya y’ikinyabiziga (carte jaune).
1.Guhindura pulake za IT
Iyi serivise ikorerwa ku cyicaro gikuru cya RRA giherereye i Kigali, aho ishami ry'ibinyabiziga rikorera i Masaka kuri Dubai Port, no ku biro by’intara zose bya RRA.
Nyiri ikinyabiziga asabwa ibi bikurikira:
·Inyandiko yo muri Gasutamo yamenyekanishirijeho ikinyabiziga cye
·Pulake ya IT igomba kuba itarararngiza igihe, iyo yarangije igihe, nyiri ikinyabiziga azana uruhushya rutangwa mu nyandiko na Gasutamo
· Nyiri ikinyabiziga agomba kuba nta myenda y’imisoro abereyemo RRA
Iyo usaba iyi serivise yujuje ibisabwa bivuzwe haruguru, RRA imuha icyangombwa cyemeza ko pulate ye ya IT ihagaritswe by’agateganyo (inactivity certificate).
Iyo amaze guhabwa icyo cyangombwa, nyiri ikinyabiziga ashobora gukomeza n’izindi ntambwe zirimo: Kwandikisha icyo kinyabiziga kikagira pulake isanzwe cyangwa se kucyohereza hanze y’igihugu bitewe n’amahitamo ye.
2. Guhindura Pulake za CD/CMD/UN
Iyi serivise ikorerwa ku cyicaro gikuru cya RRA giherereye i Kigali, aho ishami ry'ibinyabiziga rikorera i Masaka kuri Dubai Port, no ku biro by’intara zose bya RRA.
Nyiri ikinyabiziga asabwa ibi bikurikira:
Gusubiza ku biro bya RRA pulake na n’ikarita y’ikinyabiziga (carte jaune) agahabwa icyangombwa cyemeza kibyemeza (inactivity certificate).
Iyo amaze kubona icyo cyemezo, nyiri ikinyabiziga ashobora gukomeza n’izindi ntambwe zirimo: Kwandikisha icyo kinyabiziga kikagira pulake isanzwe cyangwa se kucyohereza hanze y’igihugu bitewe n’amahitamo ye.
Gutambamira ikinyabiziga bisobanuye kubuza (kwitambika) byemewe n’amategeko ikinyabiziga kugira ikindi gikorwa gikoreshwa (nko kukigurisha) bitewe n’impamvu runaka kandi zifatika. Gutambamira ikinyabiziga bishobora gukorwa n’urukiko n’umuhesha w’inkiko, umwunganizi mu mategeko, umwe mu bashakanye, urwego rwa Leta cg urw’abikorera cyangwa nyiri ikinyabiziga. Uwakoze itambamira abimenyesha urwego rubifitiye ububasha.
A. Gusaba gutambamira/gukuraho itambamira bikozwe n’umuhesha w’inkiko w’umwuga/umwunganizi mu mategeko
· Usaba iyi serivise yandikira Komiseri Wungirije Ushinzwe Imenyekanisha n'Iyishyurwa ry'Imisoro muri RRA akanyuza ubusabe bwe muri sisiteme yoherezwamo amabaruwa ikurikira: https://ecms.rra.gov.rw/home?lang=rw asaba gutambamira ikinyabiziga cyangwa gukuraho itambamira ku kinyabiziga runaka agatanga n’impamvu zifatika.
·Ibaruwa igomba kuba ifite imigereka ikurikira: Umwanzuro w’urukiko uriho kashe mpuruza
·Amasezerano asinye n’umukiriya we (nyiri ikinyabiziga)
·Ikarita y’akazi imwemerera gukora akazi k’ubuhesha bw’inkiko bw’umwuga/ubwunganizi mu mategeko
Iyo ibi ibisabwa byose byuzuye, uwasabye iyi serivise abona igisubizo cya RRA cyemera ubusabe bwe binyuze kuri Imeyili.
B. Gusaba gutambamira/gukuraho itambamira bisabwe n’umwe mu bashakanye
Usaba iyi serivise yandikira Komiseri Wungirije Ushinzwe Imenyekanisha n'Iyishyurwa ry'Imisoro muri RRA akanyuza ubusabe bwe muri sisiteme ikurikira: https://ecms.rra.gov.rw/home?lang=rw asaba gutambamira ikinyabiziga cyangwa gukuraho itambamira ku kinyabiziga runaka agatanga n’impamvu zifatika.
Ibaruwa igomba kuba ifite imigereka ikurikira: Umwanzuro w’urukiko uriho kashe mpuruza na Fotokopi y’Irangamuntu.
Iyo ibisabwa byose byuzuye, uwasabye iyi serivise abona igisubizo cyanditse cya RRA kuri Imeyili ye.
C. Gusaba gutambamira/gukuraho itambamira bisabwe n’ikigo cya Leta cyangwa cy’abikorera
Usaba iyi serivise yandikira Komiseri Wungirije Ushinzwe Imenyekanisha n'Iyishyurwa ry'Imisoro muri RRA akanyuza ubusabe bwe muri sisiteme ikurikira: https://ecms.rra.gov.rw/home?lang=rw asaba gutambamira ikinyabiziga cyangwa gukuraho itambamira ku kinyabiziga runaka agatanga n’impamvu zifatika.
Nyuma yo gutanga ubusabe, usaba iyi serivise abona igisubizo cyanditse cya RRA kuri Imeyili.
D. Gusaba gutambamira/gukuraho itambamira bisabwe na nyiri ikinyabiziga
Usaba iyi serivise yandikira Komiseri Wungirije Ushinzwe Imenyekanisha n'Iyishyurwa ry'Imisoro muri RRA akanyuza ubusabe bwe muri sisiteme ikurikira: https://ecms.rra.gov.rw/home?lang=rw asaba gutambamira ikinyabiziga cye cyangwa gukura itambamira ku kinyabiziga cye agatanga n’impamvu zifatika.
Nyuma yo gutanga ubusabe, usaba iyi serivise abona igisubizo cyanditse cya RRA kuri Imeyili.
Iyi serivise isabirwa gusa ku biro bikuru bya RRA biherereye I Kigali, aho ishami ry'Ibinyabiziga bikorera i Masaka kuri Dubai Port, cyangwa ku biro bya RRA by’Intara.
Usaba iyi serivise asabwa ibi bikurikira:
· Icyangombwa cy’imodoka yifuza guhinduza kubera gusaza/ kwangirika: Pulake cyangwa Ikarita iranga ikinyabiziga (carte jaune)
· Fotokopi y’irangamuntu
· Ububasha mu nyandiko (bwemewe n’amategeko): iyo usaba ahagarariwe n’undi muntu
Nyuma yo kugenzura no kwemeza ubusabe bw’uwasabye iyi serivise, asabwa kwishyura ibihumbi 5 by’amanyarwanda y’ikarita nshya iranga ikinyabiziga (carte jaune) cyangwa ibihumbi 30 by’amanyarwanda ya pulake nshya
·Inyemezabwishyu y’ibihumbi 5 by’amanyarwanda y’ikarita iranga ikinyabiziga (carte jaune) cyangwa ibihumbi 30 by’amanyarwanda kuri pulake. Kwishyura iyi serivise bikorerwa kuri banki, Mobile Money, Internet Banking cg MobiCash.
Iyo ubwishyu bw’iyi serivise bumaze kugera muri sisiteme ya RRA, uwasabye serivise abona icyangombwa yasabye gisimbura icyangiritse: Pulake/ ikarita iranga ikinyabiziga (carte jaune).
Usaba iyi serivise agomba kubanza gusaba icyangombwa cyemeza ko ikinyabiziga ari icye (motor vehicle ownership certificate) gitangwa na RRA, muri Serivise zishinzwe Ibinyabiziga.Iki cyangombwa cyishyurwa amafaranga igihumbi y’amanyarwanda kuri Banki, Mobile Money, Internet Banking cg MobiCash.
Iyo amaze kubona icyo cyangombwa, azana kuri RRA ibi bikurikira:
- Icyemezo gitangwa n’inzego zibishinzwe cyemeza ko pulake ye cyangwa ikarita iranga ikinyabiziga (carte jaune) byatakaye.
- Fotokopi y’irangamuntu
- Iyo usaba serivise atahibereye, aha ububasha (mu nyandiko) umuhagarariye
- Inyemezabwishyu y’ibihumbi 5 by’amanyarwanda
Nyuma yo kugenzura no kwemeza ubusabe bw’uwasabye iyi serivise, asabwa kwishyura ibihumbi 5 by’amanyarwanda y’ikarita nshya iranga ikinyabiziga (carte jaune) cyangwa ibihumbi 30 by’amanyarwanda ya pulake nshya. Kwishyura iyi serivise bikorerwa kuri banki, Mobile Money, Internet Banking cg MobiCash.
Usaba serivise agomba kugaragaza ikinyabiziga cye ngo gikorerwe isuzuma n’umukozi wo mu ishami rishinzwe Iperereza rya RRA (RIED) kugira ngo harebwe ni Shasi y’ikinyabiziga itarigeze ihinduka.
Iyo ri genzura rirangiye, uwasabye serivise ahabwa pulake cg Ikarita iranga ikinyabiziga (carte jaune) bishya bisimbura ibyatakaye.
Iyi serivise isabwa iyo nyiri ikinyabiziga abonye ko ikarita iranga ikinyabiziga (carte jaune) cye iriho amakuru amwe atari ay’ukuri cyangwa arimo amakosa, cyangwa iyo nyiri ikinyabiziga yahinduye imwe mu myirondoro ye mu buryo bwemewe n’amategeko (urugero: yahinduye amazina).
Usaba iyi serivise yandikira Komiseri Wungirije Ushinzwe Imenyekanisha n'Iyishyurwa ry'Imisoro muri RRA akanyuza ubusabe bwe anyuze muri sisiteme inyuzwamo amabaruwa ariyo: https://ecms.rra.gov.rw/home?lang=rw asaba guhindurirwa imyirondoro iri ku itarita iranga ikinyabiziga cye (carte jaune) agatanga n’impamvu zifatika.
Ubusabe bugomba kuba bufite imyirondoro ikurikira:
·Ikarita iranga ikinyabiziga (carte jaune)
·Fotokopi y’irangamuntu
Nyuma yo kugenzura no kwemeza ubusabe bw’uwasabye iyi serivise, asabwa kwishyura amafaranga ibihumbi 5 by’amanyarwanda y’ikarita iranga ikinyabiziga (carte jaune) iriho imyirondoro ikosoye. Kwishyura iyi serivise bikorerwa kuri banki, Mobile Money, Internet Banking cg MobiCash.
Iyo ubwishyu bw’iyi serivise bumaze kugera muri sisiteme ya RRA, uwasabye serivise ahabwa ikarita ikosoye iranga ikinyabiziga cye. (Carte jaune).