Sisitemu ya Rwanda Electronic Single Window (ReSW)
Ikoranabuhanga rya Rwanda Electronic Single Window (ReSW), ryatangijwe mu 2012, ryifashishwa mu kumenyekanisha imisoro n’amahoro ku byinjira n’ibisohoka mu Rwanda. Ryoroshya guhanahana amakuru neza hagati y’inzego za leta n’abagize inzego z’ubucuruzi. Iri koranabuhanga ryemerera urikoresha gushyira amakuru akenewe ahantu hamwe bityo inzego zirebana na Gasutamo ndetse n’ubuziranenge bw’ibicuruzwa zigatanga ibisubizo byihuse binyuze mu ikoranabuhanga rya ReSW bigatuma habaho kwihutishwa mu gukura ibicuruzwa muri Gasutamo.
Hari impamvu nyinshi zo gukoresha sisitemu ya ReSW
ReSW izamura serivisi z’ubwikorezi binyuze mu kunoza uburyo bwo gutanga amakuru hagati y’abacuruzi n’inzego zifite aho zihuriye n’ubucuruzi:
Yoroshya ubucuruzi by’ibyinjira n’ibisohoka mu gihugu: Byongera guhangana ku isoko binyuze mu koroshya ubwikorezi.
Guhanahana Amakuru: Ifasha kandi ikoroshya guhanahana amakuru mu gihe nyacyo hagati y’abatumiza ibicuruzwa, inzego z’imisoro n’abafatanyabikorwa.
Gukurikirana ibicuruzwa byoherejwe: Iri koranabuhanga ryoroshya mu kugenzura aho ibicuruzwa bigeze.
Koroshya serivisi za gasutamo hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Kugabanya ikiguzi cy’ubucuruzi: Kugabanya amafaranga menshi yakabaye ashorwa yaba ku bacuruzi n’inzego za Leta.
Kwimakaza ubunyangamugayo: Ibikorwa byose bikorerwa ahabona bikagabanya ruswa.
ReSW yazanye impinduka zitandukanye kandi zifatika ku bantu b’ingeri zitandukanye bafite aho bahurira n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Ku rwego rwa Leta:
Iri koranabuhanga ryatumye amafranga yinjira mu isanduku ya Leta yiyongera binyuze mu kubahiriza amategeko.
Iri koranabuhanga ryatumye hongerwa umutekano w’ibicuruzwa, gukorera mu mucyo n’ubunyangamugayo mu kazi.
Ku Bacuruzi:
Gukorera mu mucyo no gusobanukirwa birushijeho amategeko agenga ubucuruzi;
Kubona amakuru ya nyayo ku bicuruzwa biri mu nzira;
Koroshya akazi no kongera umusaruro.
ReSW yazanye impinduka zitandukanye kandi zifatika ku bantu b’ingeri zitandukanye bafite aho bahurira n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Abakozi b’imisoro: Bashinzwe igenzura ry’ibyinjira n’ibisohoka kuri za Gasutamo.
Abayobozi ba Leta: Bashinzwe gucunga ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Abunganira abacuruzi muri za Gasutamo: Bashinzwe kumenyekanishiriza abacuruzi.
Abakora mu nganda n’abafite ububiko bw’ibicuruzwa bugenzurwa na Gasutamo
ReSW yazanye impinduka zitandukanye kandi zifatika ku bantu b’ingeri zitandukanye bafite aho bahurira n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Kuva yatangira, ReSW yagabanyije igihe cyo gusohora ibintu muri gasutamo mu buryo bukurikira:
- Ibicuruzwa bitumizwa mu gihugu: Igihe cyo kubisohora cyavuye ku minsi 2 n’amasaha 18 kijya ku munsi 1 n’amasaha 15 bivuga ko habayeho igabanuka rya 40%;
- Ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga: Igihe cyavuye ku minsi 2 n’amasaha 16 kijya ku munsi 1 n’amasaha 4 bivuga ko habayeho igabanuka rya 55%.
Hakomeje amavugurura kuri sisitemu ya ReSW mu rwego rwo kurushaho kunoza serivise z’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
ReSW izakomeza kuvugururwa mu buryo bwo kuba sisiteme imwe y’ibikorwa byose bifite aho bihuriye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, izaba umuyoboro umwe wo guhuza amakuru y’inzego za leta zose zifite aho zihuriye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bityo bigabanye ibiciro n’umwanya wakoreshwaga.