Home / details /

kwizihiza umunsi wo guhimira abasora ku nshuro ya 18 mu ntara y’amajyaruguru

Tariki ya 13 Ugushyingo 2020, mu Karere ka Musanze habereye ibirori ngarukamwaka byo kwizihiza umunsi w’Abasora ku rwego rw’Intara. Ibirori by’uyu munsi byabanjirijwe n’igikorwa cyo gusura abasora aho bakorera, kimwe mu bikorwa byaranze Ukwezi ko gushimira Abasora, Komiseri Mukuru BIZIMANA RUGANINTWALI Pascal akaba yarasuye uruganda rwa Prime Cement rukora sima mu karere ka Musanze. Uru ruganda rwatangiye gukora mu mwaka wa 2018 rufite abakozi 120 biganjemo abanyarwanda banahabwa amahugurwa ku bijyanye no kugira ubumenyi ku mikorere y’uruganda. Komiseri Mukuru yabwiye ubuyobozi bw’uru ruganda ko intego nyamukuru yo kubasura ari ukugirango abasora bageze ibyifuzo byabo ku buyobozi bw’imisoro bikaba kandi ari mu rwego rwo kubereka ko babari hafi kugira ngo ibibazo baba bahura nabyo bikemurwe hakiri kare he kugira imishinga abashoramari bafite idindira. Mu birori byo gushimira abasora mu ntara y’amajyaruguru, abasora bahawe umwanya wo kungurana ibitekerezo bashakira hamwe ibisubizo, abasora bakaba baragarutse cyane ku mbogamizi zo gutinda gusubizwa amafaranga, gutinda guhagarikirwa ubucuruzi mu gihe batagikora, n’imikoranire hagati y’abacuruzi n’abagenzuzi. Aha Komiseri Mukuru yijeje Abasora ko hagiye koherezwa ikipe izafasha by’umwihariko abacuruzi bo mu majyaruguru gukemura ibibazo bagaragaje. Intara y’Amajyarugu yinjije Imisoro y’imbere mu ingana na miliyari 26.4 Frw ku ntego yari ifite ingana na miliyari 23.27 Frw; bihwanye n’igipimo cya 113.5%, Ni ukuvuga ko intego y’umwaka wa 2019/20 yarenzeho miliyari 3.1 Frw;Hanabayeho kandi inyongera ya 27%; ihwanye na milliyari 5.6 Frw ugereranyije n’umwaka wawubanjirije (2018/19). Ku misoro n’amahoro RRA ikusanyiriza Uturere, Intara y’Amajyaruguru yayikusanyirijwe ku buryo bukurikira:Hinjijwe miliyari 6.0 Frw ugereranyije n’intego yanganaga na miliyari 7.0 Frw;Intego y’umwaka yagezweho ku gipimo cya 85.8%, bivuze ko ku ntego habuzeho miliyari 1 Frw;Habayeho kandi igabanuka rya 7.8% rihwanye na miliyoni 511 Frw ugereranyije n’umwaka wa 2018/19. Muri ibi birori kandi Abasora bo mu turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyaruguru bitwaye neza kurusha abandi bahawe ibihembo : MULINDI FACTORY COMPANY LTD - uruganda rutunganya icyayi. Uru ruganda ruza ku isongo mu gutanga neza umusoro mu basora bo mu karere ka  Gicumbi. GORILLA INVESTMENT COMPANY “GOICO” Ltd - GOICO LTD  ni inyubako y'amagorofa 5 y'isoko rya Kijyambere yubatswe mu mwaka wa 2015 maze ihindura isura y'umujyi wa Musanze. Ubuyobozi bw'iyi sosiyeti bwagize intego yo utanga inyemezabuguzi za EBM ku bakiliya bayo bose.  THE IHANGANE PROJECT - Ni project ifasha kuzamura imirire y'abaturage Ni yo yitwaye neza mu karere ka Gakenke. CNG MINING LTD - Ni company icukura amabuye y’agaciro ya Wolfram. Ikaba yarahawe igihembo cy’Usora mwiza mu karere ka Karere ka Burera. BASE COMPANY Ltd – Ni we wasoze neza  kandi ku gihe mu Karere ka Rulindo. Komiseri Mukuru yasabye Abasora bo mu Ntara y’Amajyaruguru gufatanya n’umuyobobozi w’iyi ntara GATABAZI JMV udahwema gushyira ingufu mu kurwanya majyendu igaragara cyane muri iyi ntara. Yabibukije kandi gukomeza gufatanya mu kuzamura umusoro batanga inyemezabwishyu ya EBM kuri buri mukiriya, ndetse no kwandikisha, kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa wa 2020.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?