Home / details /

Menyekanisha avansi ya gatatu y’umusoro ku nyungu uyu munsi, wishyure mbere y’itariki ntarengwa.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), kirashishikariza abasora bose kwitabira kwishyura avansi ya gatatu y’umusoro ku nyungu za 2021, mbere y’uko itariki ntarengwa igera. Biteganyijwe ko itariki ntarengwa yo kwishyura iyi avansi y’umusoro ku nyungu ari ku wa 31 Ukuboza 2021, aho abasora basabwa gufata igiteranyo cy’amafaranga bacuruje muri Nyakanga, Kanama na Nzeri 2021 bakishyura ¼ cyayo. Kwishyura iyi avansi birareba abacuruzi bose bakora imirimo ibyara inyungu basanzwe bamenyekanisha umusoro ku nyungu, ikaba ikomoka ku musoro ku nyungu muri rusange wishyurwa buri mwaka, ariko ku bamaze kwishyura umusoro ku nyungu byibuze rimwe bagasabwa kujya babikora buri gihembwe, kugira ngo biborohereze kwishyura buhoro buhoro.  Komiseri Wungirije Ushinzwe Abasora, Uwitonze Jean Paulin, yibukije abasora bose ko gukora imenyekanisha kare bibafasha cyane kuko ngo bagize n’imbogamizi bamenya uko babyitwaramo bitabagoye, bitandukanye n’igihe babikoze ku munota wa nyuma, kuko biba bigoye guhita ubona ubufasha bwihuse. Yagize ati: “Abasora bakwiye kuzirikana gukora imenyekanisha kare kuko bibarinda imbogamizi bashobora guhura nazo baramutse babikoze ku munota wa nyuma, dore ko hari impinduka zabaye muri sisitemu yifashishwa hamenyekanishwa umusoro ku nyungu, ku buryo hari igihe sisitemu ishobora kwaga imenyekanisha ry’umuntu bitewe n’impamvu zitandukanye, wenda hari amakuru isanze adahuje n’ibyo amenyekanisha, n’izindi mpamvu. Biba byiza rero iyo bikozwe kare kugira ngo niba hari n’uhuye n’imbogamizi atumenyeshe kare tumufashe kuko turahari ku bwabo” Yongeye kandi kwibutsa abasora ko uburyo buri gukoreshwa mu kubara avansi ya gatatu y’umusoro ku nyungu budatandukanye n’ubwakoreshejwe mugihembwe gishize. Kubara avansi ku musoro ku nyungu birabarwa hashingiwe ku byacurujwe mu gihembwe kimenyekanishwa; ubu buryo bukaba bwarashyizweho mu rwego rwo korohereza abacuruzi bagizweho ingaruka na Covid-19. Bwana Uwitonze kandi yanashimangiye ko atari ngombwa kumenyekansiha ari uko ugiye kwishyura, kuko ushobora gukora imenyekanisha ukazishyura undi munsi ariko bitarenze itariki ntarengwa. Ati: “Si ngombwa kumenyekanisha ari uko ugiye kwishyura. Ushobora kumenyekanisha none, ukishyura undi munsi ariko mbere ya 31 Ukuboza 2021. Ibi bigufasha kwirinda ingaruka zo ku bikora ku munota wanyuma kuko hari igihe sisitemu zikoreshwa mu kumenyekanisha umusoro zigenda buhoro, bityo bikaba byakuviramo gukererwa, ndetse ukaba wanakora amakosa kubera huti huti.” Kumenyekanisha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga (E-Tax) aho usora anyura ku rubuga rwa RRA arirwo <link http: www.rra.gov.rw>www.rra.gov.rw, akajya ahanditse “Pay District Revenues Here” cyangwa hakoreshejwe Telefone igendanwa (*800#), ku basora mu buryo bukomatanyije.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?