Home / details /

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyizihije umunsi wo gushimira abasora mu ntara y’iburasirazuba.

BUGESERA, Rwanda- Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyizihije umunsi wo gushimira Abasora mu Ntara y’I Burasirazuba, ibirori bikaba byabereye Bugesera, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Dusore neza, twubake u Rwanda Twifuza.” ikaba igamije kwibutsa Abanyarwanda agaciro k’imisoro nk’umusingi wo kwigira no kwihesha agaciro.

Ibirori byabaye mu buryo bw’ibiganiro hagati y’abikorera na RRA ndetse hanashimwa abasora bitwaye neza kurusha abandi.

Uyu munsi wahariwe gushimira abasora, watangijwe na Guverinoma y’u Rwanda nk’uburyo bwo kurushaho kuzirikana no kwibutsa akamaro k’imisoro n’amahoro mu bukungu bw’igihugu cyacu, gushimira abitabira kuyitanga neza ndetse no gukomeza gushishikariza Abanyarwanda kwiteza imbere.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho Madame Ingabire Paula yashimiye abasora bo mu Ntara y’Iburasurazuba agira ati: “Ndashimira abantu bose bagize uruhare mu gutuma haboneka umusaruro ushimishije mu birebana n’Imisoro n’Amahoro mu mwaka ushize wa 2018/19 ndetse no mu myaka yatambutse, kuko imisoro mutanga igira umumaro  mu iterambere ry’Igihugu cyacu no mu mibereho myiza y’abagituye ”

Kanyangeyo Agnes, Komiseri Mukuru wungirije wa RRA, avuga ko “Gushimira abasora ari uburyo bwo kugira ngo tumurikire abasora ibyavuye mu misoro, gushimira abasora ku byagezweho, gushimangira ubufatanye hagati ya RRA, abikorera, sosiyete sivili ndetse n’izindi nzego za Leta.Ni no kwishimira ibyagezweho, twibuka ko hari byinshi bikora kugira ngo ubucuruzi butere imbere. Gutera imbere kw’igihugu cyacu n’ibyo tugomba kugeraho biri mu maboko yacu, biri mubyo dushobora gukora, imisoro idufasha kwihesha agaciro nk’abanyarwanda.”

Mu mwaka wa 2018/2019 Intara y’Iburasirazuba yinjije imisoro y’imbere mu Gihugu ingana n’amafranga y’u Rwanda Miliyari 26.2 ku ntego yari ifite ingana na Miliyari 23.9, bihwanye na 109.4%, ni ukuvuga ko habayeho kurenza intego ho 9.4% bingana na Miliyari 2.3 Frw. Ugereranyije n’Umwaka wa 2017/2018, Intara yagize inyongera ya 23.6% ingana na Miliyari 5.0 Frw.

Bimwe mu bikorwa bikomoka ku misoro bigamije iterambere byakozwe mu mwaka ushize w’ingengo y’imari ya 2018/19 muri iyi Ntara y’Iburasirazuba, harimo gusana imihanda itandukanye, aho mu mpera za Kamena 2019 byari bigeze ku gipimo gishimishije, harimo umuhanda Kagitumba-Gabiro wari ugeze ku gipimo cya 80.8% umuhanda wa Gabiro-Kayonza wari ugeze ku gipimo cya 90.2%, Kayonza-Rusumo wari ugeze ku gipimo cya 72% na Nyagatare-Rukomo wari ugeze ku gipimo cya 11%.

Imirimo yo kubaka imiyoboro y’amashanyarazi ya Kv 220 Mamba-Rwabusoro-Rilima ufite Km 79.3 hamwe n’uwa Kv 110 Bugesera-Gahanga na za sitasiyo ziyishamikiyeho yari igeze ku gipimo cya 78%

Hubatswe imiyoboro y’amazi ya Ntoma-Musheri (Nyagatare), Kanyonyomba (Bugesera), Gihengeri-Ngarama (Nyagatare), iteganijwe kugeza amazi meza ku baturage mu bice by’icyaro muri utwo turere. 

Imirimo yo gutunganya ibishanga no kubibyaza umusaruro yarakomeje hatunganywa hegitari 110 z’igishanga cya Kanyonyomba na hegitari 462 mu gishanga cya Rwinkwavu; n’ibindi bitandukanye.

Mufuluke Fred, Guverineri w’Intara y’Ibirasirazuba avuga ku kamaro k’umunsi wo gushimira, abasora yagize ati: “N’umunsi wacu nk’abasora, tureba ibyakozwe, imbaraga zacu nk’abasora, iyo tureba iterambere umwaka ku wundi biradushimisha cyane.  Uyu munsi uduha amakuru, no kuba hari abahembwe bitanga urugero ku bandi baturanye batahembwe, bigatanga umwanya wo kwitekerezaho abatahembwe bikabaha umukoro wundi wo gusora neza nabo bakurikije amategeko y’imisoro.”

Ndungutse Jean Bosco, umuyobozi w’urugaga rw’Abikorera mu Ntaraa y’Iburasirazuba nawe yagize ati:“Umunsi nk'uyu ni umunsi wo kureba aho tuva ndetse n'aho twifuza kugera, tukanishimira ibyo twagezeho kandi tukabisigasira. Nta mpamvu yo kugira ngo twiyibe. Iyo tudasoze ntabwo tuba twiba igihugu cyangwa ikigo cy’imisoro n’amahoro ahubwo iyo tudasoze tuba twiyiba.”

Mu ngengo y’imari y’u rwanda y’umwaka wa 2019/20 , amafaranga yose ateganyijwe kwinjira aragera kuri miliyari 2,876.9 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko aziyongeraho miliyari 291.7 ugereranyije na miliyari 2 ,585.2 zari mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2018/19.

Ibikorwa byo gushimira abasora mu gihugu hose bizamara ukwezi, bizasozwa n’Umuhango wo kwizihiza Umunsi wo Gushimira Abasora ku rwego rw’Igihugu uteganyijwe tariki 22 Ugushyingo 2019 uzabera i Kigali mu nyubako y’Inama ya Intare Arena. 

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?