Home / details /

UBURYO BWOROHEREZA ABACURUZI GUCUNGA UMUTEKANO WA TIN ZABO, BWATANGIYE GUSHYIRWA MU BIKORWA.

Hashize iminsi mike, ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) gitangaje ko hashyizweho uburyo bufasha abacuruzi gucunga umutekano wa TIN zabo, nyuma y’uko bamwe mu bacuruzi bagaragazaga ko zikoreshwa n’ababiyitirira bakaziranguriraho ibicuruzwa badafite aho bahuriye nabyo.

Mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo, cyagiraga ingaruka kuri TIN yakoreshejwe n’utabiherewe uburenganzira, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyafashe ingamba zigamije gukumira ko abantu bakomeza gukoresha nimero ziranga abasora (TIN) zanditswe ku bandi mu kurangura ibintu runaka, kuko bibagiraho ingaruka ku mibare y’ubucuruzi n’imisoro bagomba kwishyura.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora n’itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yatangaje  ko guhera ku itariki 22 Gicurasi 2023, kugira ngo umuntu akoreshe TIN arangura, asabwa umubare w’ibanga (code) wohererezwa kuri nimero ya telefone iyo TIN yanditsweho.

Yavuze ko iki cyemezo cyafashwe kuko abantu bari basigaye bareba TIN z’abandi bakaziguriraho ibintu, bagamije guhisha ko ari kompanyi zabo zabiguze, bakabishyira ku bandi.

Ati “Kuko TIN iba iri ahantu hose, imanitse mu iduka, hari abantu bajyaga bazikoresha nyirayo atabitangiye uburenganzira. Ubu noneho turashaka ko ahantu hose hagiye kujya TIN, nyirayo aba yabitangiye uburenganzira.”

Ubu buryo bwo gusaba code kugira ngo ubashe guhabwa fagitire ya EBM umaze kurangura, buroroshye kandi bukoreshwa hifashishijwe telephone igendanwa, aho ugiye gukorerwa fagitire asabwa gukanda *800#, agahitamo ururimi, yamara kwinjira akajya kuri 5 (Ahanditse gusaba code).

Umaze kwinjira, baragusaba gushyiramo TIN yawe, hanyuma bagusabe gushyiramo na TIN y’umucuruzi (uwo uranguraho), hanyuma uhabwe code ari nayo uha umucuruzi kugirango agukorere inyemezabuguzi.  Ibyo byose ntibirenza amasegonda 15. 

Mu gushyira mu bikorwa ubu buryo kandi, RRA yatekereje no ku bacuruzi batagira umwanya wo kujya kwirangurira, kuko kugira ngo uhabwe code ukoresha numero ya telephone ibaruye kuri TIN yawe, ibashyiriraho uburyo bwo kuba wakwandikisha izindi telephone z’abo ushaka ko bazajya bakurangurira, cyangwa gukuramo izo wari warashyizemo mu gihe utagikeneye kubatuma.

Ubu buryo buje bukurikira izindi ngamba zitandukanye zigenda zishyirwaho n’ikigo cy’imisoro n’amahoro, mu rwego gufasha abacuruzi gukora ubucuruzi bwihuse, hakoreshejwe ikoranabuhanga mu kubara ibicuruzwa byabo ndetse n’imisoro basabwa.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?