Home / details /

Abanyeshuri basoje amasomo mu bya gasutamo no kunganira abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, basabwe kurangwa n’ubunyangamugayo

Nyuma y’amezi atandatu bahugurwa, kuwa gatanu tariki 23 Kamena 2023 abasaga 300 bahawe impamyabushobozi mu masomo ya Gasutamo no kunganira abacuruzi bakura cyangwa bakohereza ibicuruzwa mu mahanga.

Bamwe mu banyeshuri basoje aya masomo bavuga ko amasomo bize yabashishije gusobanukirwa uburyo bwo kunganira ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu bijyanye n’imenyekanisha, n’amategeko akurikizwa, ndetse bavuga ko bizabafasha guha serivisi inoze ababagana bo mu bihugu by’uburasirazuba n’abandi.

Brigitte Mutakwampuhwe, uri mu basoje aya masomo yagize ati “aya masomo yaradufashije cyane nk’abantu bari muri uyu mwuga wo kunganira abacuruzi bohereza cyangwa bagakura ibicuruzwa mu mahanga, hari ibyo twasobanukiwe tutari tuzi, no kuba turi mu gace ka Afurika y’iburasirazuba, bizadufasha guha serivisi inoze abatugana, kandi nanone binadufasha gukora neza ibyo abatugana ndetse n’igihugu badusaba.”

Komiseri wungirije ushinzwe ibikorwa bya Gasutamo Sam Kabera, avuga ko kuva hatangirwa aya mahugurwa, byakemuye ibibazo birimo amakosa ya hato na hato, nko kwica amategeko, yagaragaraga muri uyu mwuga kubera gukorwa n’abatawumenyereye.

Yagize ati: “mbere tutaratangira gushyiraho umurongo wo kubigisha, hari amakosa yagendaga avuka kubera gukora umwuga batamenyereye, bakica amategeko ajyanye na gasutamo, bakica n’ibiciro bishingirwaho habarwa imisoro. Ibi byose barabihuguriwe ku buryo kugeza ubu nta makosa akigaragara mu misoreshereze”

David RWIGEMA umuyobozi mukuru w’ihuriro nyarwanda ry’abunganira abacuruzi bambukiranya imipaka, RWAFFA yasabye abasoje aya masomo kurangwa n’ubunyamwuga ndetse n’ubunyangamugayo kugira ngo birinde gutana bishobora kubaviramo ibibazo bitari ngombwa.

Ati “turabasaba gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe, hanyuma bakarushaho kuba inyangamugayo. Kuko uyu mwuga uba urimo ingorane zimwe ziva mu kumenyekanisha no gusorera ibicuruzwa by’aba bacuruzi bambukiranya imipaka, Ikintu cya mbere rero bakwiye kwitaho ni ugukoresha ubumenyi bahawe kugira ngo babashe gukora akazi kabo kinyamwuga bityo batange serivisi nziza, aribyo bizamura ubukungu bw’igihugu.”

Kuri iyi nshuro, abanyeshuri bose hamwe basoje aya masomo, ni 320, barimo 284 bigiye aya masomo mu mujyi wa Kigali, na 36 bayigize ku karere ka Rubavu, akaba no ku nshuro ya mbere aya masomo yari atangiwe muri aka karere, ikaba inshuro ya 18 mu mujyi wa Kigali.

Aba banyeshuri amasomo bahawe, yibanze ku kumenya ibiciro bigenderwaho mu kumenyekanisha no kwishyura imisoro y’ibicuruzwa byambukiranya imipaka, harimo kandi ubunyamwuga mu kunganira aba bacuruzi no muri Gasutamo, ndetse n’ubugenzuzi.

Muri uyu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku banyamwuga bize aya masomo y’ibijyanye na gasutamo no kunganira ubucuruzi bwambukiranya imipaka, hamuritswe ku mugaragaro uburyo bushya bwo kwigira kuri murandasi, bwitezweho kubasha kwakira abanyeshuri benshi bashaka kugira ubumenyi muri uyu mwuga, ndetse no kubona abarimu b’abanyamwuga benshi bazafasha aba banyeshuri kugira ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Aya mahugurwa, atangwa ku bufatanye bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro RRA, Ihuriro nyarwanda ryunganira abacuruzi bambukiranya Imipaka RWAFFA n’impuzamashyirahamwe y’abatwara ibicuruzwa byambukiranya imipaka muri Afurika y'Iburasirazuba FEAFFA. Mu Rwanda yatangiye gutangwa mu mwaka wa 2008, abagera ku 1500 bakaba aribo bamaze gusoza aya masomo.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly