Home / details /

RRA yarengeje intego mu gukusanya umusoro w’umwaka w’ingengo y’imari wa 2022/23

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Komiseri mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, BIZIMANA Ruganintwali Pascal yagaragaje ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, RRA yabashije gukusanya umusoro ungana na miliyari 2332,3 z’amafaranga y’u Rwanda ku ntego yari yahawe ingana na miliyari 2250,8frw. 


Umusoro wakusanyijwe na RRA mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, wa 2022/2023, wageze ku ntego yari iriho ku kigero cya 103.3%, uzamukaho 22.1% ugereranije n’umwaka wabanje wa 2021/2022.


Nk’uko byatangajwe na komiseri mukuru, zimwe mu mpamvu zatumye intego igerwaho ndetse ikanarenga, ni ingamba zafashwe mu rwego rw’ubuyobozi ndetse n’imbaraga zashyizwe mu ikoranabuhanga.


Yagize ati: “Hari ingamba ziba zarafashwe mu rwego rw’ubuyobozi zituma gukusanya umusoro bigenda neza, cyane cyane dukoresheje ikoranabuhanga. Iyo tureba umwaka ushize, muzi ko RRA igenda ishyira imbaraga mu ikoranabuhanga kugira ngo ibijyanye n’imisoreshereze bitworohere, binafashe abasora, binatume gusoresha bihenduka, uwishyura bimugabanyirize ikiguzi ariko natwe bidufashe mu kwihutisha no gutanga serivisi."

Mu mwaka ushize nibwo Guverinoma yagiye ifata ingamba zo kugabanya imwe mu misoro ku nyongeragaciro nko ku muceli na kawunga, kimwe na Nkunganire yashyizwe ku bikomoka kuri peteroli mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro, bituma ibikomoka kuri peteroli bikomeza kuboneka mu gihugu.


Komiseri mukuru yavuze ko Leta yigomwe agera kuri miliyari 55 Frw.


Ati "Leta hari amafaranga yigomwe menshi cyane kugira ngo ibyo bishoboke, twarayasubizaga buri munsi, uko bazanye peteroli cyangwa se tukishyura bariya babicuruza, ariko ibyo byatanze umusanzu ku rundi ruhande ku bushobozi bw’abanyarwanda kugira ngo bashobore kuba bahaha."


Izindi ngamba zatumye habaho izamuka ry’umusoro mu mwaka ushize w’ingengo y’imari  ni ukuba gukoresha EBM byarabaye itegeko ku bacuruzi bose aho kuba umwihariko w’abishyura umusoro ku nyongeragaciro VAT gusa nk’uko byari bisanzwe, ibi byongereye miliyari zisaga 7 ku mafaranga yagombaga gukusanywa, ndetse n’umubare w’abasora wiyongeraho abagera ku 32,000.


Kugenzura ibimenyekanishwa n’abacuruzi nk’ibyatunze umwuga, nabyo biri mu byatumye haboneka umusoro wa miliyari 27 Frw z’inyongera, kuko mbere wasangaga hari abacuruzi bamenyekanisha ibitari ukuri, cyangwa bidahuye n’ibyo bakoresha mu kazi kabo, ariko ubu hagendewe kuri fagitire za EBM zatanzwe, ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, kibasha kumenya ibyatunze umwuga byamenyekanishijwe hifashijwe system z’imisoro.

Muri uyu mwaka w’Ingengo y’imari wa 2023/2024, RRA yahawe intego ya miliyari 2637 Frw, bikazatuma igipimo cy’imisoro mu ngengo y’imari kiba nibura 52.4%, bitandukanye n’umwaka dusoje aho imisoro yagize uruhare ku ngengo y’imari ku gipimo cya 48.8%

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly