Home / details /

RRA yashimiye Abasora babaye indashyikirwa mu gutanga neza imisoro mu Ntara y’Amajyaruguru

Tariki 21 Ukwakira 2023, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyashimiye abasora bahize abandi mu Ntara y’Amajyaruguru, mu birori byizihijwe ku nshuro ya 21.

Uwahize abandi mu basora babaye indashyikirwa mu Ntara y’Amajyaruguru mu mwaka w'ingengo y'imari 2022/2023 ni Gorilla Nest Lodge and Golf Resort, hoteli yo mu Karere ka Musanze, yinjije mu isanduku ya leta umusoro usaga miliyari 4.2 Frw.

Mu Karere ka Rulindo hahembwe HIGHLAND RESORT Ltd, yatanze umusoro ubarirwa muri miliyoni 8,898,366 Frw. Muri Gicumbi, uwabaye indashyikirwa ni RUPIYA MATHIAS, ukora ubucuruzi bwo kuranguza ibinyobwa bya Bralirwa, watanze umusoro ugera kuri 44,610,358 Frw mu mwaka ushize w’ingengo y’imari.

Mu karere ka Burera hahembwe Ikigo Haguruka Alpha LTD cyinjije mu isandaku ya Leta umusoro ugera kuri RWF 57,552,805.

THE IHANGANE PROJECT itanga ubufasha butandukanye mu bijyanye n’ubuzima, niyo yahembwe mu karere ka Gakenke. Yinjije mu isanduku ya Leta umusoro ugera kuri RWF 142,516,750 mu mwaka ushize w’ingengo y’imari.

MAGANYA OMARI ukorera mu karere ka Musanze, yabaye indashyikirwa mu kumenyekanishije neza imisoro yeguriwe inzego z’ibanze kuko mu mwaka wa 2022-2023 yatanze umusoro ugera kuri miliyoni 20,380,000 Frw.

KAMANGA GROUP LTD yashimiwe nk’indashyikirwa mu gukoresha neza EBM mu Ntara y’Amajyaruguru. Ni sosiyete icuruza ibikomoka ku buhinzi yatanze inyemezabuguzi za EBM 59,012 zifite agaciro kangana na 8,140,941,887 Frw.

Naho TINDIMWEBWA Sharon, yashimiwe nk’umuguzi w’indashyikirwa mu gusaba fagitire za EBM aho yasabye fagitire zigera kuri 119, zifite agaciro ka 128,170 Frw.

Muri iki gikorwa, Komiseri Mukuru wa RRA, BIZIMANA RUGANINTWALI Pascal yakomoje ku mavugurura yakozwe mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro agamije kunoza imitangire ya serivisi no korohereza abasora.

Yagize ati: “Twakoze amavugurura arimo nko kuba gukemura ibibazo by’ubujurire bw’abasora biba mu buryo bwihuse, aho byavuye ku minsi 90 bijya ku minsi hagati ya 15 na 30; tworoheje serivisi y’ihinduranya ry’ibinyabiziga aho isigaye iboneka 100% mu buryo bw’ikoranabuhanga, bikaba byaragabanyije igihe, ingendo n’amafaranga agendana nabyo.”

RRA kandi yashyizeho gahunda yo kwegera abasora, aho abayobozi bakuru bazajya babasanga bakabakemurira ibibazo buri kwezi mu mujyi wa Kigali na buri gihembwe mu tundi turere tw’igihugu.

Mu zindi mpinduka, Komiseri Haganintwali yavuze ku iganuka ry’igipimo cy’umusoro ku nyungu, aho cyavuye kuri 30% kikajya kuri 28%, kandi uyu musoro ukaba uzarushaho kugenda ugabanyuka mu myaka iri imbere.

Minisitiri w’Ingabo akaba n’Imboni y’Intara y’Amajyaruguru Juvenal Marizamunda witabiriye ibi birori, yavuze ko iyi ntara ifite amahirwe mu bijyanye n’ubucuruzi kuko ikora ku mipaka y’ibihugu bibiri by’ibituranyi, aboneraho gusaba abakoresha iyi mipaka kwirinda kwinjiza magendu kuko imunga iterambere ry’igihugu.

Ku bijyanye na EBM, yavuze ku gusaba no gutanga iyi nyemezabwishyu bikwiye kuba umuco.

Yagize ati “Ubuyobozi bukuru bw’igihugu bushyigikiye ikoreshwa rya EBM cyane kuko ituma umusoro ukwiye kwishyurwa ugaragara. Nawe muguzi, igihe cyose uhashye, saba iyi fagitire ya EBM.”

Gushimira abasora ni igikorwa cyashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo kumurikira abanyarwanda ibikorwa byagezweho bivuye mu misoro yatanzwe, gushimira ababigizemo uruhare bose kugira ngo bizamure imyumvire ku misoro, no gushimangira ubufatanye hagati ya Leta b’abikorera.

Muri uku kwezi kwahariwe gushimira abasora, insanganyamatsiko yatoranyijwe igira iti: “Saba fagitire ya EBM, Wubake u Rwanda.”

Nyuma yo gushimira abasora mu ntara zose, hateganyijwe ibirori bizaba ku rwego rw’igihugu tariki 10 Ugushyingo 2023 bizabera I Kigali mu Intare Conference Arena.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?