Home / details /

Amahugurwa ku misoro, agaciro leta iha abacuruzi

Abacuruzi bo mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali bavuga ko bishimiye amahugurwa bahabwa ku misoro n’amahoro. Ni nyuma yo guhugurwa kuri uyu wa kane n’abakozi bashinzwe amahugurwa y’abasora aho bahuguwe ku musoro ku nyungu, umusoro ku nyongeragaciro, umusoro ku bihembo by’abakozi, umusoro ustirwa ndetse no ku misoro n’amahoro byeguriwe inzego z’ibanze. Mugire Tom, Umuyobozi wa PSF mu Murenge wa Nyarugunga avuga ko biyambaje Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kugira ngo bakangurire abanyamuryango kumenya neza imisoro no kuzuza inshingano zabo basorera igihe. “imisoro tuzi agaciro kayo ko ari inkingi ikomeye yo kwiyubakira igihugu. Mugire avuga ko kuba RRA ibitaba ikabigisha ari agaciro igihugu gitanga ku baturage cyane cyane abacuruzi ari na bamwe mu basora. Yemeza ko mu basora bato hakirimo imyumvire mike ku bibazo by’imisoro ishobora gutuma batubahiriza neza inshingano zabo. Yemeza ko ibintu byahindutse aho ubucuruzi babutwaraga nk’ikintu ukora ikindi cyakunaniye, avuga ko umucuruzi wa none afite agaciro gakomeye mu gihugu n’iterambere ryacyo. Ati: “N’ikintu gikomeye kuba dufatwa nk’abantu bagira uruhare runini mu kubaka igihugu.” Mugire Asaba abacuruzi kuba inyangamugayo bubahiriza amategeko ajyanye n’imisoro, bagenzi we kwirinda ibihano bubahiriza ibyo basabwa na leta. Ashima gahunda yo kwegera abacuruzi asaba ko ibyemezo byose bifatirwa abacuruzi bajya babigiramo uruhare runini cyane ko abikorera bafite inzego kuva ku tugari, asobanura ko umucuruzi atagombye gutinya Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro. Mu rwego rwo guca akajagari mu bucuruzi, Mugire avuga ko bakora ibarura hagamijwe kumenya abanyamuryango ba PSF. Gusa avuga ko guca akajagari bisaba inzego zitandukanye za leta n’izabikorera, bafasha abacuruza mu buryo butemewe kubusohokamo. Nibagwire Asina umwe mu bacuruzi bo mu murenge wa Nyarugunga yishimira ko leta yabahaye agaciro ko gukora no kwiteza imbere akaba avuga ko amahugurwa ku misoro azatuma barushaho kubahiriza amategeko. Uwera Zahara nawe ucuruza muri ako gace avuga ko kuba bize iby’imisoro byabagiriye akamaro bizatuma barushaho kwiteza imbere. Avuga ko bishimira akamaro bafitiye igihugu binyuze mu gusora, ashima ko abacuruzi batacyitwa abasoreshwa ahubwo ko ubu bitwa abasora. Ikibazo kinini n’ukutamenya, iyo udasobanukiwe ibintu ntabwo umenya uko ubikora. Tugomba gushishikarira iby’imisoro n’amahoro kugira ngo izo mbogamizi tweguhura nazo.” Yagize ati: “Iyo numva nasoze mbanumva ari ishema kuri njyewe kuko yamafaranga nasoze ntabwo aba apfuye ubusa aba azangarukira nkanenga cyane abantu badasora kuko badashaka ko igihugu cyacu gitera imbere kandi gutera imbere kw’igihugu cyacu biduha ishema twebwe nk’abanyarwanda.” Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyiyemeje guhugura abasora bose binyuze mu ishami rishinzwe amahugurwa. Mu rwego rwo kuzirikana uruhare rw’abasora mu iterambere ry’igihugu, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyegera abacuruzi n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere aho abasora b’indashyikirwa bashimirwa ku mugaragaro. Mu kwezi kwahariwe abasora kwarangiye kuwa 22 Kanama 2016, guverinoma yibukije abanyarwanda ko igihugu kizarushaho kwihesha agaciro binyuze mu misoro y’abagituye aho gutegereza gutungwa n’inkunga z’amahanga.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?