Home / details /

Abafashe TIN muri 2016 bahawe amasomo ku misoro

Abiyandikishishe nk’abasora mu mwaka ushize wa 2016 bo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali bahawe amahugurwa ku misoro itandukanye ku kigo cy’Imisoro n’Amahoro kuri uyu wa kane. Ni mu rwego rwo kubafasha gusobanukirwa neza ibijyanye n’imikoreshereze na nimero iranga usora (TIN) ndetse no kwirinda ibihano bishobora guterwa n’uburangare ndetse no kudakurikiza amategeko. Basobanuriwe ko uwiyandikishije wese agahabwa TIN aba abaye usora, akaba afite inshingano zo gukora imenyakanishamusoro ndetse no kwishyura nk’uko amategeko y’isoresha abiteganya. Mukashyaka Drocelle, Komiseri wungirije ushinzwe abasora yasabye abari mu mahugurwa gukoresha nimero iranga usora mu buryo bwiza bishyura imisoro ndetse no kumenyekanisha nkuko biteganywa n’amategeko. Yabibukije ko igihugu kibakeneye kugira ngo gikomeze gutera imbere binyuze mu misoro n’amahoro batanga. Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kibarura abasora basaga 150,000 mu gihugu hose, kikaba gikomeza gufatanya n’urugaga rw’abikorera kugira ngo abakora imirimo ibyara inyungu bose bashobore kuba mu mubare w’abasora. Ibi bifasha kuzamura umusaruro w’igihugu uturuka mu misoro n’amahoro aribyo bigiha ubushobozi bwo gukora ibikorwa by’iterambere bitandukanye. Ingengo y’imari y’u Rwanda mu mwaka wa 2016/2017 ingana na miriyari 1,949.4 muri ayo  62.4% akaba ari umusaruro ukomoka mu gihugu imbere.  Uko abasora bakomeza kwiyongera niko icyizere cyo kubona umusaruro uturuka mu gihugu uzarushaho kwiyongera. Hagati ya Nyakanga n’Ukuboza 2016, umubare w’abiyandikisha mu misoro wiyongereyeho 5%. Umusoro wakusanyijwe muri ayo mezi uhwanye na 99.7% by’uwari uteganijwe kuko habonetse miriyari 514.9 Rwf kuri miriyari 516.5 Rwf yari ateganijwe.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?