Home / details /

Amajyaruguru: Ak’abakora magendu no kwinjiza ibiyobyabwenge kagiye gushoboka

NSHIMIYIMANA Fikiri Umuyobozi wa Polisi y’igihugu IGP Emmanuel Gasana aratangaza ko urwego ayoboye rugiye kohereza abapolisi bazafasha mu gikorwa cyo guca Magendu n’ibiyobyabwenge mu turere twa Gicumbi na Burera. Ibi IGP Emmanuel Gasana yabivugiye mu nama yari yayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru JMV Gatabazi, kuri uyu wa Gatatu mu Karere ka Gicumbi, inama yari igamije kurwanya magendu n’ibiyobyabwenge no kongera iyinjira ry’imisoro ku mipaka ya Gatuna, Buhita na Cyanika. Ni inama yari yatumiwemo inzego zitandukanye zirimo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyanatanze ikiganiro kuri magendu n’ingaruka zayo ku bukungu bw’igihugu, inzego z’umutekano, urugaga rw’abikorera, ubushinjacyaha, urwego rw’abinjira n’abasohoka, inzego z’ibanze kugera ku kagari mu turere twa Burera na Gicumbi ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake rurwanya ibiyobyabwenge/ youth volunteers. Muri iyi nama Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru JMV Gatabazi yahaye impanuro abayobozi bose bo muri utwo turere abasaba guhagurukira iki kibazo ntibakijenjekere kuko asanga magendu n’ibiyobyabwenge ari imungu ku buzima bw’igihugu. Ati: “Uwumva adashoboye muri uru rugamba rwo kurwanya magendu n’ibiyobyabwenge, avemo hajyemo ababishoboye turwane urwo rugamba kandi turutsinde ”. Guvernineri Gatabazi yasabye abari mu nama bose kugira uruhare rukomeye mu kurwanya magendu batanga amakuru kandi bagafasha mu kwigisha abagifite iyo myumvire igayitse. Yasabye abayobozi bose gukora inama ku rwego bariho imyanzuro yafashwe ikagera hose. Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Richard Tusabe yavuze ko zimwe mu ngamba Ikigo ayobora gifite harimo no kuvugurura itegeko rigenga abatanga amakuru kuri magendu, kugira ngo amafaranga ajye aboneka ku gihe bibafashe nabo bajye batanga amakuru neza. Ati: “Uruhare rw’Abayobozi b’ibanze mu kurwanya magendu cyane cyane abayobora imirenge ikora ku mupaka ni ingenzi. Turi kureba uko itegeko ryahinduka kugira ngo abatanga amakuru kuri magendu bajye babona ku gihe amafaranga abafasha”. Mu Ntara y’Amajyaruguru hagaragazwa inzira 36 zinyuzwamo ibicuruzwa bya magendu n’ibiyobyabwenge mu turere twa Burera na Gicumbi. Uhagarariye Police muri iyo Ntara ACP Rutikanga avuga ko abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze baturiye izo nzira bakingira ikibaba abakora ibikorwa bya Magendu.” Aha niho umuyobozi wa Polisi y’Igihugu IGP Emmanuel Gasana yagaragaje ko iki kibazo gikwiye gukemuka burundu yiyemeza ko agiye kohereza abandi ba polisi b’inyongera bazaba bashinzwe guhashya by’umwihariko magendu n’ibiyobyabwenge. Yavuze kandi ko mu Majyarguru hazoherezwayo ishami ry’ubugenzacyaha CID rizafatanya n’abo bapolisi bazaba bashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge na magendu kugira ngo abakekwaho uruhare rwose muri ibyo bikorwa amadosiye yabo yihutishwe bashyikirizwe ubutabera. Imipaka ya Gatuna, Cyanika na Buhita yinjije Imisoro n’Amahoro bingana na Miliyari 5,3 mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2016/2017.  Mu rwego rwo kurwanya magendu hamaze kugaruzwa Imisoro n’Amahoro ku bicuruzwa bingana na miliyoni 56,1 ku mipaka ya Gatuna na Cyanika mu mezi 4 ashize, kuva muri Nyakanga kugera mu Ukwakira. Bumwe mu buryo bwakunze gukoreshwa mu kwinjiza magendu harimo ubwikorezi bwo mu ku mutwe, ku magare na moto, ku mamodoka ndetse no kwambarira ku bicuruzwa ubwabyo.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?