Home / details /

Amajyepfo: Abacuruzi n’abayobozi basabwe gusora no gukoresha ubutaka neza

Abayobozi mu nzego za Leta n’izabikorera mu Ntara y’Amajyepfo basabwe gusora neza no kwita ku mikoreshereze y’ubutaka mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyabahuje n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro. Kayigi Habiyambere Aimable, Komiseri w’imisoro y'imbere mu gihugu yashimiye abagira uruhare bose mu gutuma igihugu gitera imbere binyuze mu gusora neza, avuga ko ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gifite gahunda n’uburyo bwo gutuma abasora boroherezwa, hifashishijwe ikoranabuhanga ririmo na EBM ya kabiri aho abacuruzi barenga 2600 bamaze guhabwa iyo porogaramu ku buntu. Yagize ati: "EBM ni igikoresho gifitiye abacuruzi akamaro kanini kuko ishobora kubafasha kugenzura ubucuruzi bwabo.” Mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi nziza, Kayigi yanatangarije abitabiriye ibiganiro ko RRA yihaye gahunda yo kurangiza kwishyura imisoro ku nyongeragaciro isubizwa (VAT refund) mbere y’uko uyu mwaka w’ingengo y’imari urangira, ashishikariza abacuruzi bireba kuzuza ibisabwa no korohereza abakozi ba RRA kurangiza icyo gikorwa. Abahagarariye inzego z’abikorera nabo basabye RRA kongera amahugurwa mu rwego rwo gusobanura ibijyanye n’imisoro ari nabyo bituma imyumvire izamuka bityo umusaruro nawo ukazamuka.  Mukamana Esperance, Umuyobozi w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka nawe yagarutse ku kamaro k’ubutaka ndetse n’imisoreshereze yabwo yibutsa abantu ko  ubutaka bukorerwaho ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi buri munsi ya Hegitari ebyiri ndetse n'ubutaka butagenewe guturwaho kandi buri ahantu hatari ibikorwa remezo butishyurirwa imisoro n’amahoro. Gusa  yavuze ko hagenda hagaragara imikoreshereze mibi y’ubutaka igira ingaruka mbi ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’imisoreshereze bitewe no kubaka mu kajagari no gukoresha ubutaka icyo butagenewe. aho yagize ati: “Dukwiye kwitondera imikoreshereze y’ubutaka. Ntabwo tuzatura tutarya. Ubutaka bushobora kudushiraho kuko ubona ahantu hose haturwa havuka utugi.”   Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose yasabye ubufatanye bwa buri wese mu gukangurira abadasora kugira umuco wo gusora, kuko umusoro ari ryo terambere ry'igihugu. Guverineri Mureshyankwano ati "Imisoro ni kimwe mu bituma uturere twuzuza inshingano zatwo. Ndashimira abasora mu Ntara y’Amajyepfo kuko batuma dukomeza inzira yo kwigira igihugu cyacu kirimo." Mureshyankwano yavuze ko ubuyobozi bw’intara bukangurira abaturage gukoresha neza ubutaka no gusora amahoro ajyanye nabwo kimwe n’indi misoro basabwa mu rwego rwo kwiyubakira igihugu.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?