Home / details /

"Dufatanye duhashye magendu, imungu ku bukungu" Guverineri Gatabazi

Gicumbi 14 Nzeri 2018 Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru arakangurira abayobozi bose mu Ntara gushyira hamwe bagahashya magendu kuko ari umwanzi ku bukungu bw'igihugu. Ibi Hon Gatabazi yabyibukije ubwo mu Karere ka Gicumbi hizihizwaga Umunsi wo gushimira abasora ku rwego rw'Intara y'amajyaruguru. Uyu munsi urizihizwa ku nshuro yawo ya 16. Uyu mwaka ibirori byahuriranye n'isabukuru y'imyaka 20 RRA imaze ishinzwe. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti: "Dusore neza, twubake u Rwanda twifuza". Mu Ntara y'Amajyaruguru abasora 15 babaye ku isonga mu gutanga neza kandi ku gihe imisoro n'amahoro babishimiwe ku mugaragaro. 2 muri bo babaye indashyikirwa bazahemberwa ku rwego rw'igihugu mu birori biteganijwe tariki ya 28 Nzeri uyu mwaka. Uhagarariye PSF mu ntara y'amajyaruguru Nsengiyumva Francois ashishikariza abacuruzi bagiseta ibirenge mu gusora,  kumva ko umusoro utuma igihugu cyiyubaka kikanubaka abaturage bacyo, bakaba abaturage batunze kandi batunganye, bityo abacuruzi nabo bakabona isoko ryaguye. Komiseri Mukuru wungirije, akaba na Komiseri ushinzwe imirimo rusange muri RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal yagaragaje uko umusaruro uturuka mu misoro wagiye wiyongera umwaka ku wundi. Ubwo RRA yashingwaga mu 1998, imisoro yakirwaga yari muri miliyari 62.8 icyo gihe byanganaga na 36.3% by'ingengo y'imari. Ariko nyuma y’imyaka 20, amafaranga akusanywa yikubye hafi inshuro 20. Mu mwaka wa 2017/18 hakusanyijwe miliyari 1,234.2 zingana na 58.3% by'ingengo y'imari. Ku ntego RRA yari yahawe mu mwaka ushize wa 2017/18 yo gukusanya miliyari 1,215.2, yayirengeje ku kigero cya 103.1% kuko hinjiye miliyari 1,252.6. Ku misoro n'amahoro byagenewe uturere, RRA yakusanyije ingana na miliyari 53.9 mu gihe intego yanganaga na miliyari 51.7. Iyi ntego nayo yagezweho ku kigero cya 104.2%. Muri 2017/18, Intara y'Amajyaruguru yinjije imisoro y’imbere mu gihugu ingana na miliyari 16.6 Frw ku ntego yari ifite ingana na miliyari 15.6 Frw, ikaba yarayigezeho ku kigero cya 106.4%. Muri iyi ntara kandi hakusanijwe imisoro n'amahoro bigenewe uturere bingana na miliyari 5 ku ntego ya miliyari 4.7. Iyi ntego ikaba yaragezweho ku kigero cya 106.4%. Uyu mwaka wa 2018/19, RRA ifite intego yo kwakira miliyari 1,369.4 ndetse n'imisoro n'amahoro byagenewe uturere bingana na miliyari 60.2. Intara y'Amajyaruguru ifite intego yo kwinjiza imisoro y'imbere mu gihugu ingana na miliyari 18.6 Frw, n'imisoro n'amahoro bigenewe uturere bingana na miliyari 6.5. Mu muhango wo kwizihiza umunsi wo gushimira Abasora, Abasora n'abayobozi mu nzego zitandukanye mu Ntara y'amajyaruguru bifurije RRA n'ubuyobozi bwayo isabukuru nziza y'imyaka 20 Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro kimaze gishinzwe.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?