Home / details /

Abakora serivisi z’amagaraje bishimiye ubumenyi bungutse ku misoro

Abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’abakora ibikorwa bya garaje ribarizwa mu rugaga rw’abikorera (PSF) bavuga ko bishimiye guhabwa amakuru yizewe azatuma basora uko bikwiye kandi bakiteza imbere mu kazi kabo. Ni mu gihe kuri uyu wa kabiri, Uwigoroye Jeanne umukozi mu ishami rishinzwe amahugurwa y’abasora ndetse na Muneza Richard, umukozi mu ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’abasora mu Kigo cy’imisoro n’Amahoro babahuguye ku bwoko bw’imisoro itandukanye cyane cyane ireba urwego rw’imirimo bakoreramo. Imwe mu misoro ibareba harimo umusoro ku nyongeragaciro, umusoro ku bihembo ku bakoresha abakozi, umusoro ku nyungu ndetse n’imisoro ifatirwa bitewe n’abo bakorana nabo. Ngirabahizi Gloriose, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’abanyamagaraje mu Rwanda avuga ko basabye amahugurwa nyuma yo kubisabwa n’abanyamuryango bagaragaje ko bafite ibibazo bitandukanye mu gusobanukirwa n’imisoro  n’amahoro. Ibibazo  babajije byari bijyanye n’imikorere yabo ya buri munsi kandi ibisubizo bahawe byabanyuze ubu dutegereje umusaruro uzava ku buryo bitabira. “Ndumva nizeye ko imisoro iva mu magaraje izazamuka mu buryo bushimishije.” Ngirabahizi agaragaza ikibazo cy’abakora serivisi z’amagaraje bagikora mu buryo bw’akajagari avuga ko abagize iryo shirahamwe bagomba kumva ko kubaka igihugu batanga imisoro bireba buri wese. Ishyirahamwe rizakomeza gukorana n’inzego kugira ngo abakora batazwi nabo bamenyekane. Uko umubare w’abasora wiyongera niko umuntwaro w’umusoro urushaho kwanguha. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’amagaraje yibukije abanyamuryango akamaro ko gusora ndetse ababwira ko ari inshingano za buri wese nk’uko biteganywa n’amategeko y’imisoro agira ati:  “Umuntu wese akwiye kumva ko gusora ari inshingano ze kandi ko gukora mu buryo bw’umwuga ari inshingano ze. umuntu wese wumva agitinya Rwanda Revenue akwiriye gufata umukozi wa RRA nk’umufatanyabikora ntiyumve ko aje kumuteza ibibazo mu bucuruzi bwe ahubwo ko aje kumugira inama.” Aduwa Paul, umwe mu banyamuryango agira ati: “Muri rusange dusanga aya mahugurwa ari ingirakamaro. “Amakuru meza twabonye n’uko abenshi bakunda kugira ubwoba bw’imisoro bitewe no kutamenya.” Ashima ko RRA yashoboye guhuza abakora ibikorwa bya garaje bagasobanurirwa imisoro itandukanye ibareba. Mu gihe bamwe bavuga ko imisoro ibagora kwishyura ndetse bamwe ngo bakava mu bucuruzi, abanyamagaraje basobanuriwe n’abashinzwe amahugurwa y’abasora ko igihe bakoze neza bakorera mu mucyo badashobora guhomba ahubwo ko ibikorwa by’akajagari aribyo bituma benshi badatera imbere. Aha ni naho Aduwa agira bagenzi be inama yo kumenya ibijynaye n’ubucuruzi bwabo bakabikora mu buryo bwiza bandika agira ati: “Kuva muri bisinesi y’amagaraje ntabwo biterwa n’imisoro ahubwo biterwa no kudakora imibare.” Aduwa ashima kandi icyizere bagaragarijwe na RRA izakomeza kubaba hafi ibaha amahugurwa. “Ndashishikariza abakiri bato gukora uyu mwuga w’amagaraje kuko ushobora kubatunga, ukabikora ubizi ariko ntabwo ugomba kubikora utabisorera.” Amahugurwa y’abasora ni igikorwa gihoraho mu kigo cy’Imisoro n’Amahoro, aho haba hagamijwe kuzamura ubumenyi bw’abatanga umusoro kugira ngo batange imisoro ikwiye, bibwirije kandi birinda n’ibihano biteganyirizwa abadakurikiza amategeko y’imisoro.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?