Home / details /

Rwamagana :Ubujurire burakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Abasora bashyiriweho uburyo bw'ikoranabuhanga bwo gutanga ubujurire ku musoro Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro kimaze gushyiriraho abasora uburyo bw'ikoranabuhanga kujurira igihe usora atemeranya na RRA umusoro yaciwe cyangwa se TVA atasubijwe. Biri mu butumwa Abakozi ba RRA bagejeje ku basora bashya bo mu Karere ka Rwamagana ubwo bahuriraga mu mahugurwa y'umunsi umwe yabaye kuwa Gatanu tariki ya 9 Ugushyingo 2018 i Rwamagana kuri St Agnes. Ukora ubu bujurire anyura ku rubuga rwa RRA: www.rra.gov.rw, akinjira ahanditse Pay Domestic tax, agashyiramo nimero iranga usora (TIN) n'umubare w'ibanga, akabona kwinjira kuri APPEAL. Yuzuzamo ibisabwa ndetse n'ibarwa y'ubujurire yandikiye RRA  ubundi akohereza bugahita bugera muri RRA mu kanya nk'ako guhumbya. Abasora bashya basaga 150 bo mu Karere ka Rwamagana, biyandikishije mu buyobozi bw'imisoro muri uyu mwaka wa 2018, banahuguwe ku kamaro k'imisoro ku bukungu bw'igihugu,  amategeko agenga imisoro n'inshingano bafite imbere z'imisoro basabwa kwitaho kugira ngo batagwa mu bihano. Aba basora bahuguwe ku musoro ku nyungu, ibyiciro by'abasora, uko uwo musoro ukorerwa imenyekanisha n'uko wishyurwa. Bahuguwe kandi ku musoro wa TVA basobanurirwa ko ari umusoro wishyurwa n'umuguzi wa nyuma icyo uwanditseho akora ari ukuwukusanya akawugeza muri RRA. Umusoro wa TVA ujyamo abakora ibikorwa bibyara inyungu bageza ku gicuruzo cya miliyoni 20 ku mwaka cyangwa miliyoni 5 mu gihembwe. RRA ikomeje gushyiraho servisi z'ikoranabuhanga yegereza abasora kugira ngo ibyo bakora babikore badatakaza umwanya wabo. Muri zo harimo ikoranabuhanga mu kumenyekanisha no kwishyura imisoro harimo E-tax, ikoreshwa n'abasora banini n'abaciriritse bifashisha mudasobwa na internet bakamenyekanisha umusoro ndetse na M-Declaration yifashishwa n'abasora bato bakamenyekanishaumusoro bifashishije telefoni igendanwa.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?